• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Museveni aherutse  gutanga amabwiriza agiraga ati, ‘‘ Uko abigaragambya, abaterabwoba, inkozi z’ibibi n’abasahuzi bagomba gutabwa muri yombi n’uburyo bugomba kujya bukoreshwa.” Igitangaje  n’uko muri aya mabwiriza harimo no ‘kurasa’ yatanzwe n’umukuru w’igihugu. Ntabwo byumvikana impamvu Umuperezida yatanga bene ariya mabwiriza ku bashinzwe umutekano kandi ntakintu nakimwe abatavugaruwe n’ubutegetsi baba bakoze, mu rwego rw’ubushotoranyi. Ahari impamvu yabimuteye, n’ivuka ry’inkundura y’Ishyaka rizwi nka People Power rituma atakigoheka.

Nkuko greatlakeswatchman.com ibyandika , muri aya mabwiriza, Museveni atandukanya amatsinda y’abantu n’uko bagomba kujya bafatwa, hagati  y’abenegihugu n’abanyamahanga, buri cyiciro cyikaba hari uko cyigomba kujya gifatwa mu buryo bunyuranye n’abashinzwe umutekano be,  bagizwe na (ISO, CMI, UPF). Ubwo yavugaga ku banyamahanga, Museveni yatanze amabwiriza agira ati, ‘‘ Aba ntibagomba kujya bakubitwa, gusunikwa no kubwirwa nabi ku mpamvu iyo ariyo yose,” aha, akaba yarakomeje kubabwira ko ahubwo bagomba kujya babavugisha neza mu cyinyabupfura.”

Ku ‘‘bandi,’’ Ubutabera bwagenewe Abatalibani burabategereje. Muri aba bandi, harimo bakeba be mu rwego rwa politike, abo afata nk’abagambanyi, Museveni akaba abashyira mu gatebo kamwe n’abakora imyigaragambyo, inkozi z’ibibi, abasahuzi n’abaterabwoba, kandi kuri bene aba bantu, ntakundi bagomba gufatwa n’abashizwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bagomba, nk’uko Museveni yabitegetse, bakoresha amazi mu rwego rwo kugirango babashwiragize. Nyamara kandi ngo ubu buryo buramutse budatanze umusaruro, ngo polisi ishobora kurasa mu kirere bwa mbere; ariko bakomeza, polisi izajya irasa ku nyama ,” akaba ari uko amabwiriza yanditse.

Museveni mu buryo bwo gusasira aya mabwiriza mu rwego rw’amategeko, yavuze ko Abenegihugu bashobora kuraswa mu buryo bukurikije amategeko, kandi ko bashobora no gukubitwa byemewe n’amategeko,” ibi akaba ari ibikubiye muri aya mabwiriza y’inshamugongo. “Muzaraswa!”

Ubutabera bwagenewe Abatalibani bugomba guhabwa intebe kubera ko, ‘‘Polisi iramutse itabamugaje cyangwa se ngo ibice, ntiyazongera kubona andi mahirwe yo kubafata kugirango muryozwe amabi muba mwarakoze,” amagambo yavuzwe na Museveni.

Ntibisanzwe kugirango Umukuru w’igihugu abwire bene aya magambo abaturage. Ukuriye Intumwa za rubanda bakomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi  mu Nteko Nshinamategeko ya Uganda , Hon. Ibrahim SemujjuNganda yaratunguwe cyane nyuma yo kumva aya mabwiriza Perezida yahaye abashinzwe umutekano yo kujya “batera ingumi cyangwa kurasa mu bivunge by’abaturage,” nkuko yabibyivugiye. “Nta kizere aya magambo atanga. Amagambo nkaya avugwa n’umuntu uhangayitse bikabije, kubera ibintu bimaze iminsi biba. Sinzi impamvu yaba yaramuteye kuvuga bene ariya magambo.”

Bityo, Semujju akaba atekereza ko Perezida afite ‘‘umuhangayiko utagira ingano.’’ Ariko se waba ari muhangayiko nyabaki watuma  ubwira abantu bawe bene ariya magambo? Nanone kandi, kuba yaravuze ko hagomba gutandukanywa ifatwa ry’abenegihgu n’abanyamahanga, abiba urwango ku banyamahanga, kuko Abenegihugu bashobora kubafata nkaho nabo bashyigikira Museveni, kandi abenegihugu barimo gushakisha umuti wakemura icyo cyibazo cyibaraje ishinga.

Kuki  Museveni, akoresha imvugo nka  “Abanzi b’igihugu,” cyangwa “abagambanyi”  iyo avuga ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi itegeko nshinga ribaha ubwo burenganzira, bityo gusaba ko hajya hakoreshwa imbaraga z’umurengera mu rwego rwo kujya babica kandi baba bari mu bikorwa bya politike, bigaragaza ko aho igihugu cya Uganda kiri kwerecyeza atari heza namba.

Utiriwe ujya kure, reba ukuntu Perezida yavuze ngo uburyo Yusuf Kawooya yafashwe byari bikwiye. Ku bwa Perezida we, ngo kuba Kawooya yarakorewe buriya bugome, ngo niwe wabwikururiye igihe yarumaga abashinzwe umutekano. Kandi amajwi yibyakorwaga arahari agaragaza neza ko atigeze aruma abashinzwe umutekano. Icyakabiri, n’ubwo Kawooya yaba yarabarumye, ese  imbaraga zakoreshejwe zari zikwiye?

Niba abashinzwe umutekano bari basanzwe bakorera iyicarubozo abaturage nta nkomyi, amabwiriza mashyashya ya Museveni agiye kubongerera umurava ndetse no kubamara umususu banakube inshuro bajyaga bafatamo abaturage.

Nguko uko  igihugu cya Uganda,  kiteguye kuvusha amaraso, abazaraswa ntibashobora kuvuga ko batigeze baburirwa!

2018-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Ubwanditsi 07 Dec 2022
Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo

Umwe mu biyita ko bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yitandukanyije na yo

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022

2 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 13, 201812:50 pm -

    Ibicucu bya Rushyashya

    Subiza
  2. Lille
    November 13, 20181:54 pm -

    Yeee? Ngo ntibyumvikana ko umuyobozi yatanga amabwiriza yo kurasa abturage???
    Ngahooo, Perezida Kagame Paul yavugiye Nyabihu ko azajya arasa abanyarwanda ku manywa y ihangu. Ariko mwabaye mute koko??

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Ubwanditsi 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru