• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Uwahoze ari umusirikare mu mutwe wa FDLR, witwa Mbale Hafashimana, yagaragaje amabanga akomeye yerekeye CRAP Unit, ishami ryihariye rya FDLR ryashyiriweho gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit ari umutwe w’abasirikare batoranyijwe mu barangije amahugurwa rusange ya FDLR, hanyuma bagakora andi masomo yihariye yitwa commando course. Ababitsindaga ni bo bemererwaga kuba mu CRAP, umutwe ugizwe n’abarwanyi basaga 600.
Nk’uko uyu wahoze ari umusirikare wa FDLR abivuga, CRAP Unit yakoreraga hafi ya Mubambiro, ahari ibirindiro by’ingabo za FARDC na SADC, ngo “zirinde Goma”, ariko mu by’ukuri intego nyayo yari iyo gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Uyu mutwe wayoborwaga na Col. Ruhinda, wishwe mu buryo bw’amayobera nyuma y’intonganya mu bayobozi ba FDLR. Hafashimana avuga ko “yatezwe grenade mu gitanda cye ikamukomeretsa bikomeye, nyuma akitaba Imana ari kwa muganga i Goma.” Ibi byateje amacakubiri hagati y’amashami ya FDLR, arimo CRAP na FOCA.

Hafashimana yemeza ko CRAP Unit yakoranaga bya hafi n’ingabo za FARDC, ndetse ikagira abahuzabikorwa (liaison officers) i Kinshasa. Umwe muri bo ni Lt. Fidèle Niyonzima, ukomoka i Rugari, ushinzwe kwakira inkunga n’intwaro zituruka mu bayobozi ba FARDC ndetse no mu bantu bo muri diaspora ya FDLR.
Lt. Fidèle ngo yakoraga no mu mutwe wa CMC Nyatura, akaba yarahawe imodoka ya Land Cruiser ifite ibara ry’umweru na Cirimwami, wari Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru. Uyu Niyonzima kandi ni umwe mu bakorana bya hafi na Omega Pacifique, ushinzwe ibikorwa bya gisirikari ndetse agashingwa n’itumanaho n’imari hagati ya FARDC na FDLR.

N’ubwo FDLR, FARDC, na Wazalendo bose bagombaga guhabwa 50.000 FC buri kwezi, Hafashimana avuga ko amafaranga yagombaga guhabwa abarwanyi ba FDLR yajyaga yibwa n’abakomanda ba FARDC. Ibi bigaragaza uburyo FDLR ikomeje kuba igikoresho cya Kinshasa mu nyungu za politiki no mu ntambara irimo kurwanya M23, aho ifashwa mu bikoresho, amikoro n’amakuru y’iperereza.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, FARDC yasabye FDLR-CRAP koherereza abasore bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bajya kwiga gukoresha drones i Kinshasa. Hafashimana yemeza ko abarwanyi 16 batoranyijwe bakoherezwa muri iyo myitozo, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukoresha izo ntwaro zifashishwa cyane n’ingabo za Kongo mu ntambara ziri kubera muri Kivu.

Ku cyicaro cya FARDC kiri i Walikale, umuhuza wabo ni Rémy, ushinzwe guhuza ibikorwa bya FARDC na CRAP Unit.

Nyuma y’urupfu rwa Col. Ruhinda, ubuyobozi bwa CRAP Unit bwahawe Col. Guillaume Gasimba, aho Hafashimana yakomeje kumukorera nk’umurinzi we wihariye mbere yo guhungira ku ruhande rwa M23, ubwo intambara yakazwaga muri Masisi no muri Walikale.

Ibyatangajwe na Mbale Hafashimana bigaragaza ishusho isobanutse y’ubufatanye hagati ya FDLR na FARDC, by’umwihariko mu bikorwa bya CRAP Unit, n’uburyo Kinshasa ikomeje gukoresha izi ngabo z’abajenosideri mu nyungu zayo za gisirikare n’iz’ubutasi.

2025-11-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Ubwanditsi 06 Dec 2020
Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Ubwanditsi 22 Aug 2019
Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Ubwanditsi 13 Jul 2019
Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lydia Ludic yo mu Burundi  iracakirana  na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
IMIKINO

Lydia Ludic yo mu Burundi iracakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi
Mu Rwanda

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League
IMIKINO

Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru