Mu gihe hitegurwa amatora yo kuyobora ishyaka rya FDU-Inkingi ateganyijwe ku wa 31 Mutarama no ku itariki ya 1 Gashyantare 2026, hatangiye kugaragara amazina y’abantu biyamamariza kuyobora uyu mutwe uzwiho kuba indiri y’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu biyamamaza bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga harimo Rwalinda Pierre Celestin, umuntu wamamaye atari kubera ibikorwa byubaka igihugu cyangwa politiki nzima, ahubwo kubera imvugo n’ibikorwa birangwa no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya, no guharabika ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanabohora igihugu.

Rwalinda Pierre Celestin avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gashyamba, Umurenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke (icyahoze ari Komini Gatonde, Segiteri Kivune). Ni mwene Rukaza na Bizagwira. Kuri ubu atuye mu Bufaransa, aho abana n’umugore we Febronie Nyiranganizi.
Uyu Febronie Nyiranganizi yakoraga kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya Jenoside, aho yakoranaga n’abandi banyamakuru baje kumenyekana nk’abagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara ry’urwango n’ubwicanyi, barimo Jean Baptiste Bamwanga, wakoreshejwe mu gutangaza amakuru y’ibinyoma yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi, by’umwihariko mu Bugesera.
Rwalinda yashatse mu muryango uzwiho kuba mu mutima wa MRND, CDR n’Akazu. Sebukwe we Ruzinge, wari Interahamwe kabombo, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatonde na Janja. Ruzinge yari umuntu uvugaga rikijyana, akifashisha ubwamamare bwe mu gushishikariza abandi kwica Abatutsi. Nyuma ya Jenoside, yarafashwe, arakatirwa, aza kugwa mu bitaro bya Musanze bitewe n’izabukuru.
Abana ba Ruzinge benshi bari bafite imyanya ikomeye muri Leta y’Akazu, harimo abakoraga muri Radiyo Rwanda, RTLM, mu gisirikare cya Ex-FAR no mu nzego nkuru za Leta. Aha ni ho Rwalinda akura igice kinini cy’ingengabitekerezo ye yo guhakana no gupfobya Jenoside, no gutagatifuza Interahamwe.
Ahandi h’ingenzi Rwalinda akura ibitekerezo bye ni ku Ingabire Victoire, washinze FDU-Inkingi. Umubano w’aba bombi si uwa politiki gusa, ahubwo ufite imizi mu muryango n’Akazu. Nyina wa Ingabire, Therese Dusabe, na we ashinjwa uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, cyane cyane i Butamwa, aho yari ayoboye ikigo nderabuzima.
Iyi sano y’imiryango n’ingengabitekerezo ni yo yatumye FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi bihuriza ku mugambi umwe wo kongera kubeshaho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutagatifuza abakoze Jenoside, no kugerageza gusubiza ku ruhando rwa politiki abantu n’imiryango yahoze muri MRND na CDR, benshi muri bo bahunze ubutabera mpuzamahanga.
Kuva washingwa, FDU-Inkingi ntiyigeze iyoborwa n’umuntu utagira isano n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwalinda Pierre Celestin ashaka gusimbura Kayumba Placide, nawe ufite inkomoko ihuzwa n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside. Ibi bigaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba urubuga rwo gukusanyirizamo abantu bafite agahinda n’umujinya wo gutsindwa kwa Jenoside, bakawuhindura urwango n’ivanguramoko.
Uyu mutwe kandi ushinjwa gukusanya amafaranga mu izina rya politiki, bavuga ko ari ayo gufasha “intumwa zabo mu Rwanda”, nyamara ayo mafaranga akoherezwa mu mashyamba ya Congo gufasha FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside.
Mu bandi biyamamaza harimo Dr Emmanuel Mwiseneza, umuganga w’amatungo wigize umunyapolitiki, ushaka kuba Visi Perezida wa FDU-Inkingi. Akomoka mu Karere ka Huye, akaba azwiho gukomeza kwihambira ku itsinda ry’abahezanguni n’ubwo hakunze kugaragara amacakubiri ashingiye ku turere n’inyungu bwite.
Rwalinda Pierre Celestin, kimwe na Ingabire Victoire n’abandi bayobora FDU-Inkingi, bafatwa nk’imbuto z’Akazu, zitari mu bikorwa bya Jenoside mu buryo buziguye ariko zifite inshingano yo kuyisigasira mu bitekerezo, mu mvugo no mu bikorwa bya politiki. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya no gutagatifuza Interahamwe ni byo shingiro ry’imvugo n’imigambi yabo.
Ipfunwe n’ikimwaro byo kuba bakomoka mu miryango yagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ni byo bituma aba bantu bakomeza guhangana n’ukuri kw’amateka, bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’imitwe ya politiki nk’ibikoresho byo gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.




