• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026 Amakuru, Mu Rwanda, UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25% mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko kugira ngo bigume mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%.

Muri Mutarama uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse ku kigero cya 8,9% mu gihe mu Ukuboza 2025 byari byazamutseho 8% nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza.

Mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7,4% uvuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu.

Uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku muvuduko wo hejuru w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, warushije imbaraga igabanyuka ryagaragaye ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba.

BNR yasobanuye ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro warenze imbago ngenderwaho zayo zisanzwe ari hagati ya 2% na 8% ugera ku 8,9% muri Mutarama 2026, uvuye ku 8,0% mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu mezi akurikiraho, BNR yasobanuye ko yiteze ko umuvuduko w’ibiciro uzakomeza kuzamuka ndetse ukajya hejuru ya 8% mu mezi ari imbere.

Yasobanuye ko gitutu cy’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro biteganyijwe ko kizacogora nyuma bigafasha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kugenda usubira mu mbago ngenderwaho mu mpera z’umwaka wa 2026.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yagize ati “Hashingiwe ku gitutu cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kwiyongera ndetse n’ivugururwa ry’icyerekezo cy’uko ibiciro biteganyijwe kuzamuka, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko fatizo rwa Banki Nkuru y’Igihugu kiva kuri 6,75% kigera kuri 7,25%.”

Yakomeje asobanura ati “Iki cyemezo cyo kuzamura igipimo cya Banki Nkuru y’Igihugu ni intambwe itekerejweho dufashe mu gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%, hagamijwe kurinda ihungabana ry’ibiciro ku isoko. Ibi ni ingenzi mu gukomeza iterambere ry’ubukungu bwacu no kurinda ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu gihe giciriritse.”

BNR yasobanuye kandi ko mu gihe hagikomeje kugaragara ingorane mu bucuruzi na politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3,3% mu 2025 aho byitezwe ko buzakomeza kuzamuka kuri icyo kigero mu 2026.

Ubukungu bw’u Rwanda bwo bwakomeje kugaragaza izamuka ryo hejuru, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7% mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025, hejuru ya 7,2% ryagaragaye mu 2024.

Ku rundi ruhande, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 4,4% ugereranyije n’Idorali rya Amerika mu Ukuboza 2025. Ni igabanyuka rito ugereranyije n’igabanyuka rya 9,42% ryagaraye mu Ukuboza 2024.

Uyu mutuzo waturutse ku bwiyongere bw’amadovize yaturutse ku bukerarugendo hamwe n’ayoherezwa n’Abanyarwanda batuye mu mahanga yafashije mu kugabanya igitutu ku isoko ry’ivunjisha hamwe n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya amerika ku ruhando mpuzamahanga.

2026-02-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri

Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Ubwanditsi 10 Aug 2021
Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Ubwanditsi 18 Nov 2022
Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi

Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi

Ubwanditsi 25 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu
INKURU NYAMUKURU

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako
INKURU NYAMUKURU

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane
Amakuru

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru