• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

RUSHYASHYA 22 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rwanda Premier League yatangaje ko Gasogi United itewe mpaga nyuma yo kutitabira umukino wayo w’umunsi wa 25 wagombaga kuyihuza na Rayon Sports.

Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 saa 22:00, ariko Gasogi United ntiyawitabiriye, bituma iterwa mpaga y’ibitego 3-0, Rayon Sports ihabwa amanota 3.

Ibi byashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya Rwanda Premier League, aho ingingo ya 5, igika cya 8, ivuga ko ikipe irengeje iminota 15 itageze ku kibuga iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ikanacibwa amande.

Ni mu gihe ingingo ya 9, igika cya 2, iteganya ko iyo mpaga iherekejwe n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko, kandi ko Gasogi United yari yaramenyeshejwe mu buryo busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati “Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.”

Yakomeje ashimangira ko Rwanda Premier League idashobora guteshuka ku mabwiriza agenga amarushanwa, aho yagize ati “Ntabwo tubereyeho kwica amategeko, ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.”

Ku butumwa Rwanda Premier League  yatanze, yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru gukomeza kubaha amategeko no gushyigikira amarushanwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza.

Uko indi mikino y’umunsi wa 25 yagenze:

2026-03-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w’umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi.

Ubwanditsi 15 Jun 2021
AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

Ubwanditsi 17 Nov 2025
Kwizera Olivier yasezerewe muri APR FC ariko nta kipe agomba gusinyamo umwaka urenze umwe

Kwizera Olivier yasezerewe muri APR FC ariko nta kipe agomba gusinyamo umwaka urenze umwe

Ubwanditsi 04 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.
Amakuru

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

RUSHYASHYA 19 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru