• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, POLITIKI

Imyaka 32 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye. Imvaho Nshya igiye kubagezaho bimwe mu bikorwa by’ubwicanyi byaranze tariki ya 07 Mata 1994, nk’uko tubikesha inyandiko za Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Kuri iyo tariki ni bwo Interahamwe n’umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.

Mu mugambi wo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana ndetse batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na Perezida wa PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Habyarimana.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo Major Ntabakuze Aloys, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica abafite indangamuntu z’abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare, ahitwa mu kajagari i Kanombe.

Kuri uwo munsi, abasirikare bafatanyije n’Interahamwe bishe abasaga 500.
Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe.

Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67, wayoboraga Centre Christus i Remera akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’Interahamwe.

Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bari bafite umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari muri Sitade Amahoro hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR.

Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu batutsi bari muri Sitade Amahoro barokoka.

Kuri iyi tariki kandi Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga.

Ubwo Radiyo Rwanda na RTLM yacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora mu izina rya Minisitiri w’Ingabo ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, muri ako kanya ku Kacyiru Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi.

Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa.

Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Kuri Komini Giciye, hiciwe abatutsi benshi barimo n’umugore wa Bazivamo Christophe.

Mu yahoze ari komini Runda yegeranye na Kigali, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994.

Abatutsi biciwe mu duce dutandukanye twa Komini Runda nka Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri Sitasiyo i Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza.

Abatutsi biciwe kuri Cocobeka n’ahitwa Intwari kuri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Kayenzi.

Muri Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, abajandarume batangiye kwica Abatutsi.

Abatutsi biciwe ahitwa Ruramba, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Muri Muko, Perefegitura ya Gikongoro, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n’umukuru wa Polisi ya komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi.

Intagondwa y’umu CDR akaba na Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Rugambarara Juvenal yateguye umugambi wo kwica abatutsi muri Komini Bicumbi. Uyu Rugambarara yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko we ubwe yishe abatutsi bagera ku 100.

Kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo.

Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Paruwasi Gatoilika ya Nyundo, muri Gisenyi, barishwe.

Ubwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bwateguwe kandi buyoborwa n’uwari umuyobozi w’ingabo muri ako gace Col. Nsengiyumva Anatole.

Ku mugoroba wa tariki ya 7 Mata, 1994, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari Ntoya ya Nyundo, abagera ku 150 bicirwa muri Paruwasi Gatolika ya Busasamana.

Ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n’Interahamwe kuri Komini Rubavu, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abatutsi biciwe muri Centre St Pierre, mu Nzu y’abakobwa ba Musenyeri, mu yahoze ari Rwandex ya Gisenyi, ku Kiliziya Stella Maris no kuri Komini Rouge, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Uwari Burugumesitiri wa Komine Mukingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, Kajerijeri Juvénal yatwaye abapolisi n’Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.

Habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari Umunyamabanga mukuru wa MRND, yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana (wari burugumesitiri wa Komini Nkuli muri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza.

Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo.

Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda no gushyiraho bariyeri; Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo; atanga imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage n’abakuru b’interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.

Kuri iyo tariki, mu ma saa cyenda Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo yasahuwe n’inzu zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n’amahindure (laves) bajyaga gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rwego zagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

Icyo gihe urugamba rw’ingabo za RPF Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce tw’u Mutara, utwa Ruhengeri na Byumba ari nako barokora Abatutsi bicwaga n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana.

Icyo gihe ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri za komini Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 7 Mata 1994, ni bwo abasirikare 200 b’ingabo za FPR Inkotanyi basohotse muri CND, bagerageza kurokora Abatutsi bari batuye mu duce dukikije CND (ubu ni inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko).

Muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri iyi tariki, abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mushubi, ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, barishwe bose.

Kuva ku itariki 7 kugeza ku ya 12 Mata 1994, abatutsi biciwe mu Murenge wa Muko, muri Centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n’ahitwa Mayora, mu Karere ka Gicumbi.

Hishwe Abatutsi mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Rusizi.

Hishwe Abatutsi muri Centre ya Kivuruga. Hishwe Abatutsi ku biro bya komine Musasa no mu nkengero zayo.

– Hishwe Abatutsi i Muhondo (Gakenke).
– Hishwe abatutsi ku yahoze ari Komini Tare.
– Hishwe Abatutsi ku bitaro bya Nemba no muri Centre ya Gakenke.
– Hishwe abatutsi b’ i Kananira muri Nkungu (Cyangugu).
– Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, barishwe ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
– Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, ubu ni mu Karere ka Nyabihu barishwe.
– Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
– Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
– Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
– Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuru Segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

2026-04-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

RUSHYASHYA 02 Nov 2025
Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Ubwanditsi 15 Mar 2023
N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura
Amakuru

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma
HIRYA NO HINO

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru