• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke biyemeje guharabika u Rwanda kubera amaramuko kandi batanaruherukamo

Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026, ubwo yari mu Ihuriro ry’urubyiruko ryitwa Igihango cy’Urungano ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko uyu ari umwanya wo kwibuka abasore n’inkumi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Gufata umwanya nk’uyu birakwiye kuko guhindura imyumvire mibi abantu bigishijwe imyaka myinshi na byo bifata igihe n’umwanya.”

Yerekanye ko amateka umugabane wa Afurika wanyuzemo y’ubukoloni yagize uruhare rukomeye mu byo ibihugu byanyuzemo.

Ibyo birimo n’ibishingiye ku mahame abakoloni bari bafite agamije gutandukanya abantu kugira ngo babashe kubayobora ari na byo byatumye Abanyarwanda bari umwe batangira kwibona mu moko.

Yagaragarije abato ko bakwiye gutangira kwibaza uko abantu bazava muri ibyo bihe byo kugorwa no kugira abantu bibona mu moko.

Ati “Mu mvugo z’abato njya numva mwibaza muti ‘ni gute twisanze aha hantu?’ Ndagira ngo munongere kwibaza muti ‘ni gute twava aha hantu?’ Ni gute abakibona mu ndorerwamo y’amoko bava i buzimu bakajya i buntu? Ni uruhe rukingo rwadufasha kurinda abato bakibyiruka nkamwe ngo mwirinde ariko munirinde iyo ngengabitekerezo isenya, ntizabagereho.”

Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batahisemo kwihorera kuko bari kuba batatiye impamvu yatumye bafata intwaro ngo barwanire igihugu buri Munyarwanda wese yibonamo.

Yongeye kwibutsa ko hari bamwe babonaga ko FPR Inkotanyi idashobora gufata igihugu ngo ikiyobore, ahubwo bakaba baratekerezaga ko bazongera kucyisubiza nubwo kugeza ubu byabananiye.

Ati “Kuri benshi bumvaga ari inzozi ko FPR yafata igihugu ikakiyobora, ni na yo mpamvu bumvaga bizaborohera cyane kongera gutera u Rwanda, babigerageje kenshi ariko byarabananiye.”

Kuva mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa kugeza uyu munsi, bamwe mu bayigizemo uruhare bashinze umutwe wa FDLR bahora bagaragaza inyota yo gutera u Rwanda n’ubwo bitabahiriye.

Ibikorwa byabo rimwe na rimwe binyuzamo bikagira ingaruka ku baturage, bamwe bakabikomerekeramo, ariko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda umutekano warwo no gukaza ingamba z’ubwirinzi.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko hari abahunze kubera ibyo basize bakoze n’ababaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubu bakaba bakiyigenderaho.

Yibukije ko nubwo hari ababyeyi bashobora kuba bayobya abana babigisha ingengabitekerezo yo ku ishyiga, urubyiruko rudakwiye kubiha agaciro, rugashyira imbere inyungu z’igihugu.

Ati “Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda ari ho twibona twese nk’umuryango mugari. Bana bacu umutima Abanyarwanda bahoranye ishyanga, bakawuraga abo babyaye, bakabakundisha u Rwanda batazi, bakiyemeza gutaha batazi icyo basanze, bakemera gutanga ubuzima bwabo, uwo mutima murawumva?”

Yakomeje ati “Mwebwe muzi u Rwanda rwiza batamenye, bishoboka bite ko umuntu yakwemeza ko ibi byiza byose ari ibyo bababeshya? Kandi mukabibwirwa na ba mutima muke batanahaheruka biyemeje kuba ba mpemuke ndamuke batunzwe no guhagarabika abayobozi bacu.”

Urubyiruko n’abari bato babohoye igihugu mu myaka 32 ishize bakoze amateka akomeye yashoboraga no gutwara ubuzima bwabo kandi koko hari benshi baguye ku rugamba kugira ngo u Rwanda rwongere rubeho mu mahoro.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro wo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano u Rwanda rufite kandi bikajyana n’imibereho myiza n’iterambere.

Ati “Mufite byinshi byo guheraho mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’Abanyarwanda itajegajega. Ese mwebwe ntimwifuza kuba mu gihugu giteye imbere, kigendwa ndetse n’abafatanyabikorwa bifuza kugana? Ibi rero ntibishobora kubangikanywa n’amacakubiri n’ibindi bigamije gusenya. N’uwagira ibindi adashima ntiyakwanga gutura mu gihugu giteye imbere, gifite isuku, aho abaturage bahabwa amahirwe angana.”

Yongeye gusaba urubyiruko kugaragaza ibyiza by’u Rwanda rumaze kugeraho kuko abarusabya nta kindi bafite berekana uretse amoko, kwibasira abayobozi n’ibindi bigayitse bitari iby’i Rwanda.

Ati “ Niba tukibona bake bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwibona mu ndorerwamo y’amoko, aho bavuka cyangwa baturuka, ni ikimenyetso ko tutaragera ku myumvire imwe twese, ko Ndi umunyarwanda ari igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu dukwiye gushingiraho byose. Ndifuza kongera kubasaba kugira amahitamo akwiye mu buzima bwanyu.”

Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guharanira kumenya amateka y’u Rwanda binyuze mu gusura inzibutso no gukoresha ubundi buryo bugamije kwiyungura ubumenyi.

Ati “U Rwanda rwahoranye abatabazi barurwanira. Uyu munsi muri abatabazi bazamenya u Rwanda rwa none n’urwejo. Mu izina ry’abakuru twongeye kubasezeranya ko uyu munsi turiho kandi tuzakomeza kwimana u Rwanda, mwebwe abana bacu muzaba heza. Iri ni isezerano n’igihango dufitanye n’igihugu cyacu, mujye muzirikana ko u Rwanda dufite ari uru nta rundi kandi nta heza haruta iwabo w’umuntu.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yashimye Marie Clementine Dusabejambo wakoze akanatunganya filimi yiswe Ben’Imana iheruka kwegukana ibihembo mu marushanwa Mpuzamahanga aheruka kubera mu Bufaransa.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yeretse urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubuhanga, ishyirwa mu bikorwa hagamijwe kurimbura Abatutsi bose.

Ati “Habanza buri gihe kubaka imitekerereze n’imyumvire yumvisha itsinda ry’abantu bamwe ko irindi tsinda ribangamiye imibereho yabo, hagashingwa igice cy’abicwa n’igice cy’abagenewe kwica. Iyi ni yo bita ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yavuze ko kuva mu 1957, mu Rwanda hatangijwe politiki y’urwango rwibasiye Abatutsi, hahimbwa ingengabitekerezo ihakana Ubunyarwanda bwabo.

Yerekanye ko urubyiruko rukwiye kugira kugira inyota yo kumenya itandukaniro rya Leta mbi zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’iya yihagaritse.

Ati “Bamenye itandukaniro na Leta nziza dufite muri iki gihe, yahagaritse Jenoside, ikubaka igihugu gishyira imbere ubunyarwanda aho gushyira imbere amoko n’ibindi. Urubyiruko bizabafasha kurinda ibyagezweho no gukomerezaho ikivi cyanyu. Nimukomere ku muheto wo kubaka u Rwanda rwa twese.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, Lt Col Dr. Gaspard Harerimana, ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na AI, yagaragaje ko kwinjira mu Gisirikare byaturutse ku kuba yari amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyatumye ngirana igihango na RPA ni uburyo narokotsemo. Byatumye uwo munsi niyemeza kuba umusirikare. Nabaye umusirikare ku mutima mu 1994 ariko kuko nari imifite imyaka 13, nararindiriye imyaka iruzura, ninjira muri RPA mu 2002.”

Yasobanuye ko RDF kuri we yabaye nk’umuryango kurusha uko yayibona nk’akazi.

Yagaragaje ko nta muntu w’Umunyarwanda waciye mu mateka igihugu cyagezemo ukwiye kuba ugifite ingegabitekerezo yo kuba yasubiza u Rwanda muri ibyo bihe.

Yasobanuye ko mu gihe urubyiruko rwahagarara rushikamye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside idashobora kurutsinda, arusaba guharanira kumenya amateka y’igihugu, kurwanya ingengabitekerezo no kwisukura rukagira ingengabitekerezo nziza.

Yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza kuko ari byo bizafasha mu kurinda ibyagezweho.

Ati “ Uruhare rusigaye ni urubyiruko rufite ikinyabupfura. Igihe tudafite ikinyabupfura twazasanga n’ibyagezweho tubisenye cyangwa tukareka ababisenya bakabisenya. Birasaba ko urubyiruko rufata inshingano.”

“Ni inshingano zacu kugira ngo dufatire aho ngaho, tugirane igihango n’igihugu, uwo uri we wese, amateka waciyemo ayo ari yo yose. Warababaye, warishimye, wahuye n’ibi, uwo ari we wese biramureba.”

Yarusabye kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho no guharanira kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko mu myaka 37 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwariho bwigishaga ibibi ariko kuri ubu hashize imyaka 32 higishwa ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yashimangiye ko nta muntu ukwiye kugoreka amateka y’u Rwanda kandi urubyiruko ruhari, arusaba kumurwanya rwifashishije amateka y’ukuri.

 

Urubyiruko rw’abasirikare na rwo rwagaragaje ko rwishimira kuba mu gisirikare Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahoze yifuza

 

RCS na RIB na zo zari zihagarariwe n’urubyiruko rwiganjemo abaheruka kwinjira muri izo nzego

 

Ubwo urubyiruko rwo muri Polisi rwageraga ahabereye ibiganiro

 

Urwego rwa DASSO rufasha mu gucunga umutekano w’abaturage rwari ruhagarariwe

 

Ibiganiro by’Igihango cy’Urungano byabereye kuri Intare Conference Arena

 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasobanuye ko urwango rwigishijwe igihe kinini ari rwo rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, Lt Col Dr. Gaspard Harerimana, yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura

 

Urubyiruko rwasabwe kuba abarinzi b’ibyagezweho no guharanira iterambere ritajegajega ry’igihugu

 

Madamu Jeannette Kagame yeretse urubyiruko ko ari abarinzi b’ibyo u Rwanda rwagezeho

 

Urubyiruko rwatanze ibitekerezo bishimangira umuhate n’uruhare rwarwo mu kubaka u Rwanda rwifuzwa

 

Umuhanzi Boukuru na Ish Kevin bahawe umwanya baririmbira abitabiriye Igihango cy’Urungano

 

Umuhanzi Boukuru yaririmbiye abitabiriye Igihango cy’Urungano

 

Umunyamakuru wa RBA, Beaute Mushashi, yayoboye ikiganiro cya kabiri

 

Urubyiruko rwasabwe kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Urubyiruko rweretswe ko ababohoye igihugu nabo bari urubyiruko bityo ko nabo bagira uruhare kurinda ibyagezweho

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yitabiriye igikorwa urubyiruko rwaherewemo umukoro ukomeye

 

Umuyobozi wungirije wa RBA, Isheja Sandrine, aganira na rwiyemezamirimo Malik Shaffy

 

Urubyiruko rw’abapolisi bitabiriye Igihango cy’Urungano

 

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutayobywa n’abaharabika u Rwanda bashaka amaramuko

 

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira u Rwanda ruteye imbere

IVOMO: IGIHE

2026-05-31
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure  za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND  ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Ubwanditsi 21 May 2018
Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Ubwanditsi 09 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka
ITOHOZA

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire
Amakuru

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru