• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

RUSHYASHYA 17 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Myugariro Ishimwe Christian watandukanye na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afite, yasubiye muri APR FC yahozemo nyuma y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi yabisikanye na Niyomugabo Claude utarongereye amasezerano.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo Chairman w’Agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yakiriye ku biro byayo uyu mukinnyi uri mu Banyarwanda bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.

Ishimwe Christian yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, aho yasubiye muri APR FC yaherukagamo mu 2024.

Ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi yageze muri APR FC ni mu 2022, aho yari avuye muri AS Kigali, na yo yagezemo aturutse muri Marines FC.

Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports, azafatanya na APR FC mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League izerekezamo nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.

Kugura Ishimwe Christian bivuze ko APR itazakomezanya na Niyomugabo Claude wari Kapiteni wayo. Bugingo Hakim umaze umwaka umwe muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Rayon Sports, ni andi mahitamo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ku ruhande rw’ibumoso.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano adahawe miliyoni 100 Frw n’umushahara wa miliyoni 6 Frw ndetse ni ko bimeze ku bandi barimo Ruboneka Bosco, Nshimiyimana Yunussu na Byiringiro Jean Gilbert.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC iri kubaha miliyoni 50 Frw n’umushahara wa miliyoni 3 Frw ku kwezi, ndetse abatayakira ikaba iteganya kubasimbuza.

Hari amakuru avuga ko Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Jean Gilbert na Ruboneka Bosco, bose bafite amakipe abifuza hanze y’u Rwanda.

Mu buryo budasubirwaho, APR FC yatandukanye n’abakinnyi barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah, mu gihe bivugwa ko ishobora kudakomezanya n’abandi barimo Ishimwe Jean Pierre, Mugisha Gilbert, Dennis Omedi na Niyibizi Ramadhan.

Mu bakinnyi bashya iyi kipe yitezwemo harimo Mamadou Traoré wari muri Stade Malien, Madou Zon wo muri TP Mazembe, Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.

2026-06-17
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal

Ubwanditsi 06 Jul 2024
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Ubwanditsi 15 Apr 2017
REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 30 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame
HIRYA NO HINO

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera
HIRYA NO HINO

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Ubwanditsi 13 Feb 2019
U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)
IMIKINO

U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru