Myugariro Ishimwe Christian watandukanye na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afite, yasubiye muri APR FC yahozemo nyuma y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi yabisikanye na Niyomugabo Claude utarongereye amasezerano.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo Chairman w’Agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yakiriye ku biro byayo uyu mukinnyi uri mu Banyarwanda bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.
Ishimwe Christian yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, aho yasubiye muri APR FC yaherukagamo mu 2024.
Ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi yageze muri APR FC ni mu 2022, aho yari avuye muri AS Kigali, na yo yagezemo aturutse muri Marines FC.
Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports, azafatanya na APR FC mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League izerekezamo nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.
Kugura Ishimwe Christian bivuze ko APR itazakomezanya na Niyomugabo Claude wari Kapiteni wayo. Bugingo Hakim umaze umwaka umwe muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Rayon Sports, ni andi mahitamo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ku ruhande rw’ibumoso.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano adahawe miliyoni 100 Frw n’umushahara wa miliyoni 6 Frw ndetse ni ko bimeze ku bandi barimo Ruboneka Bosco, Nshimiyimana Yunussu na Byiringiro Jean Gilbert.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC iri kubaha miliyoni 50 Frw n’umushahara wa miliyoni 3 Frw ku kwezi, ndetse abatayakira ikaba iteganya kubasimbuza.
Hari amakuru avuga ko Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Jean Gilbert na Ruboneka Bosco, bose bafite amakipe abifuza hanze y’u Rwanda.
Mu buryo budasubirwaho, APR FC yatandukanye n’abakinnyi barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah, mu gihe bivugwa ko ishobora kudakomezanya n’abandi barimo Ishimwe Jean Pierre, Mugisha Gilbert, Dennis Omedi na Niyibizi Ramadhan.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yitezwemo harimo Mamadou Traoré wari muri Stade Malien, Madou Zon wo muri TP Mazembe, Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.








