Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibitabo bigenewe abanyeshuri bikererwa kugerayo ku buryo umwana kigenewe arangiza umwaka yigamo akimuka atakibonye.
Byagarutsweho ku wa 29 Kamena 2026, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Kimwe mu bibazo byafashe amasaha menshi ni icyerekeye ubutinde mu kwemeza ibishushanyo by’ibitabo byo mu mashuri byatinze iminsi irenga 200, n’ubukererwe bw’iminsi 372 bwo ibitabo bisohorwa mu nyandiko mu macapiro atandukanye.
Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yavuze ko ubushize bari bemeje ko ari uburangare ariko ubu hatanzwe impamvu zirimo imvura n’amatora mu buryo butumvikana.
Yavuze ko hari icapiro ry’ibitabo ryagombaga gusohora ibitabo ibihumbi 396 byatinze koherezwa mu mashuri, ndetse mu gihe komisiyo yasuraga byari bikiri mu bubiko.
Ati “Ubwo abana baba bigira mu ki? Kongera amasezerano inshuro eshanu abana bicaye mu ishuri batari kwiga!”
Mu bindi bibazo birimo harimo kuba barishyuye amafaranga y’urugendo angana na miliyoni 12 Frw ariko ibitabo ntibyagera ku mashuri byari biteganyirijwe.
Murumunawabo ati “Abo bana barimutse? Bimutse batabibonye, abarimu batabikoresheje?”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyo hoherejwe ibishushanyo [artwork] cyangwa inyandiko hari abantu bashinzwe gusuzuma ireme rya buri kintu kugira ngo ibitabo bitangwe bifite ireme.
Ati “Iyo rero azanye artwork ya mbere kugira ngo yemezwe hari abapima muri REB. Hari ibikoresho dufite bipima ibitabo aho dupima ireme ry’igifuniko cy’inyuma, bagapima uko amashusho ameze, uko atondetse, uko inyandiko zimeze hakarebwa ngo ese biragaragara? Bakongera bakareba niba nta makosa yakozwe mu myandikire.”
Rwiyemezamirimo iyo amaze gutanga ibikosoye atangira kubisohora mu ngano ikenewe igomba kujyanwa mu mashuri.
Urugero ni ibitabo bijyanye n’amasomo y’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye, n’ibijyanye n’ibaruramari byatinze iminsi 201.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Iminsi 201 byagenze bite? Azanye impagararizi, ubundi mwiyemeje ni 30, ni namwe mwabishyizeho, noneho ibaye 30 gukuba hafi karindwi.”
Umuyobozi ushinzwe Integanyanyigisho n’ibikoresho byigirwamo n’imfashanyigisho muri REB, Joan Umurungi yavuze ko ibitabo bisaba gusuzumwa mu buryo bwihariye kugira ngo hatagira amakosa agaragaramo.
By’umwihariko ku by’amashuri yigisha ubuforomo n’ububyaza avuga ko byatewe n’isoko ryatanzwe ari ibitabo bike cyane bituma bihenda.
Ati “Ni impinduka zabayemo hagati mu mwaka biva muri TVET bijya muri REB hatangira urugendo rwo kwandika no kugira ngo tubinoze, hagera igihe cyo gusinya amasezerano, amasezerano ahenze ku buryo wasangaga hari igitabo kimwe wasangaga kigura ibihumbi 100 Frw hari n’ibyaguraga ibihumbi 200 Frw cyangwa arenga.”
Yasobanuye ko amasezerano byagaragaye ko azagorana gushyirwa mu bikorwa byongera gusubira mu biganiro.
Ati “Hari amashuri arindwi atangiye mu buforomo n’ububyaza arimo abanyeshuri 210. Iyo ibitabo ari bike, ibiciro bijya hejuru.”
Umwarimu utabonye igitabo yigisha ate?
Depite Mussolini Eugene yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi abanyeshuri bahabwa mu gihe abarimu badafite ibitabo.
Ati “Si n’amakosa ahubwo ni ukwangiza. Niba urugendo rwo kubona igitabo cy’umwana twohereje ku ishuri mu mwaka wa mbere azagera mu wa gatatu kandi dufite inyandiko y’ikoranabuhanga, ariko kugisohora ku mpapuro bigatwara iminsi 300, habura iminsi 65 ngo umwaka urangire, uwo twohereje mu wa mbere arabibuze, ugiye mu wa kabiri arabibuze, asoje uwa gatatu nta gitabo kiramugeraho…wasohora ibitamo mu nyandiko [printing] imyaka itatu?”
Umurungi yasobanuye ko iyo rwiyemezamirimo atanzee igice kizima atangira kugitubura, ibitanoze bigakomeza gukosorwa, hakazemezwa itariki ya nyuma byatangiweho ari uko atanze igitabo cya nyuma.
REB ivuga ko ibitabo byamaze gusohoka ku mpapuro bihita byoherezwa ku mashuri mu gihe ibindi bikinozwa.
Perezida Muhakwa ati “Ubwo abari bakeneye gukoresha ibi bitabo barasibira? Bazagaruka babyige, bazabyigira mu mwaka bagezemo?”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Karakye Charles yavuze ko hemezwa ibitabo bigomba kugurwa hamaze kwemezwa aho bikenewe.
Ati “ Twasanze dufitemo igenamigambi ritanoze mu kugura no kugeza amashuri ku gihe nk’uko bigaragara umunyeshuri wagombaga kubona igitabo akaba arangije umwaka cyangwa ibiri atarakibona. Iyi gahunda twarayiganiriye twemeza ko tugiye gukora impinduka ku buryo twizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye tuzaba dufitemo uburyo bwo kugura no gukwirakwiza ibitabo bwiza.”






