• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

RUSHYASHYA 17 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Urwego rushinzwe Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League- RPL), rwashyize hanze ingengabihe y’imikino ya BK Pro League, aho Rayon Sports ari yo izabanza kwakira APR FC. Ni umukino uzaba ku itariki ya 21 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo ingengabihe y’imikino yashyizwe hanze, ikaba igaragaza ko nk’uko byagenze mu mwaka ushize hazakinwa imikino 306.

Ni imikino izakinwa n’amakipe 18, harimo 16 yo mu Rwanda ndetse n’andi abiri yo muri Sudani, ari yo Al Merrikh na Al Hilal SC akina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Umukino ufungura irushanwa rya 2026/27 utegayijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, aho Kiyovu Sports izaba yakiriye Gorilla FC.

Mu mwaka ushize wa 2025/26, ntabwo Stade ya Huye yigeze yifashishwa kuko yarimo ivugururwa, ariko yongeye gushyirwaho imikino, nubwo iya mbere izabera kuri Stade Kamena. Amagaju ni ho azakinira na Etoile de l’Est ku itariki ya 5 Nzeri.

Umukino wa APR FC na Musanze, uwa Bugesera na Al Hilal SC n’uwa Rayon Sports na Al Merrikh SC, yagizwe ibirarane kuko amwe mu makipe azayikina azaba ari gukina CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Umukino uba utegerejwe kurusha indi muri iyi shampiyina ni uhuza Rayon Sports n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, zikaba zizakina ku itariki ya 21 Ugushyingo, aho Rayon Sports izakira APR FC ku Munsi wa Cyenda, kuri Stade Amahoro.

Umukino wo kwishyura w’aya makipe yombi ntiwahawe itariki nk’uko bimeze ku mikino yose yo kwishyura uhereye ku Munsi wa 17. Gusa zizahura ku munsi wa 18 ari na wo uzafungura iyi mikino, na wo ubere kuri Stade Amahoro, ari na yo mikino yonyine iki kibuga kizakira.

AL Hilal SC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda muri rusange na APR FC yayegukanye mu makipe yo mu Rwanda, zizahura ku itariki ya 10 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa 4 Ugushyingo, ni bwo Al Hilal SC izakina na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.ImageImageImageImage

2026-08-17
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Ubwanditsi 30 May 2017
Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Ubwanditsi 05 Sep 2022
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ubwanditsi 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo
INKURU NYAMUKURU

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Ubwanditsi 17 May 2018
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF
POLITIKI

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Ubwanditsi 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru