Urwego rushinzwe Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League- RPL), rwashyize hanze ingengabihe y’imikino ya BK Pro League, aho Rayon Sports ari yo izabanza kwakira APR FC. Ni umukino uzaba ku itariki ya 21 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo ingengabihe y’imikino yashyizwe hanze, ikaba igaragaza ko nk’uko byagenze mu mwaka ushize hazakinwa imikino 306.
Ni imikino izakinwa n’amakipe 18, harimo 16 yo mu Rwanda ndetse n’andi abiri yo muri Sudani, ari yo Al Merrikh na Al Hilal SC akina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Umukino ufungura irushanwa rya 2026/27 utegayijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, aho Kiyovu Sports izaba yakiriye Gorilla FC.
Mu mwaka ushize wa 2025/26, ntabwo Stade ya Huye yigeze yifashishwa kuko yarimo ivugururwa, ariko yongeye gushyirwaho imikino, nubwo iya mbere izabera kuri Stade Kamena. Amagaju ni ho azakinira na Etoile de l’Est ku itariki ya 5 Nzeri.
Umukino wa APR FC na Musanze, uwa Bugesera na Al Hilal SC n’uwa Rayon Sports na Al Merrikh SC, yagizwe ibirarane kuko amwe mu makipe azayikina azaba ari gukina CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Umukino uba utegerejwe kurusha indi muri iyi shampiyina ni uhuza Rayon Sports n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, zikaba zizakina ku itariki ya 21 Ugushyingo, aho Rayon Sports izakira APR FC ku Munsi wa Cyenda, kuri Stade Amahoro.
Umukino wo kwishyura w’aya makipe yombi ntiwahawe itariki nk’uko bimeze ku mikino yose yo kwishyura uhereye ku Munsi wa 17. Gusa zizahura ku munsi wa 18 ari na wo uzafungura iyi mikino, na wo ubere kuri Stade Amahoro, ari na yo mikino yonyine iki kibuga kizakira.
AL Hilal SC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda muri rusange na APR FC yayegukanye mu makipe yo mu Rwanda, zizahura ku itariki ya 10 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku wa 4 Ugushyingo, ni bwo Al Hilal SC izakina na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.




