Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026, itsinda ikipe y’igihugu ya Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 55.
Muri uyu mukino, u Rwanda nirwo rwatsinze toss, maze rutangira rukubita udupira (batting), aho abasore b’u Rwanda bashakaga gushyiraho amanota menshi mbere yo guha umwanya Botswana wo gukina.
Didier Ndikubwimana na Hamza Khan ni bo batangiriye u Rwanda, bagirana ubufatanye bwiza bubafasha gushyiraho amanota 122.
Didier Ndikubwimana, ari na we kapiteni w’u Rwanda, yatsinze amanota 69 mu dupira 60, harimo boundaries 6 za amanota 4 ndetse n’izindi 4 za amanota 6.
Ku rundi ruhande, Hamza Khan yatsinze amanota 53 mu dupira 34, harimo udupira 3 twavuyemo amanota 4 ndetse n’udupira 4 twavuyemo amanota 6.
Igice cya mbere cy’umukino (first innings) cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 192/2 mu dupira 20, bivuze ko Botswana yasohoye abakinnyi babiri b’u Rwanda (2 wickets).
Mu gice cya kabiri, Botswana yasabwaga amanota 193 kugira ngo itsinde umukino. Gusa ntibyakunze, kuko mu dupira 20 yabashije gushyiraho amanota 137/7 gusa.
Bityo, u Rwanda rutsinda Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 55, rutangirana intsinzi irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026.
Kapiteni w’u Rwanda, Didier Ndikubwimana, ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino (Player of the Match).
Mu wundi mukino wabaye nyuma y’uw’u Rwanda na Botswana, ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Sierra Leone ku kinyuranyo cy’amanota 94.
Kenya: 204/7 (20 Overs)
Sierra Leone: 110/7 (20 Overs)
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, imikino izakomeza kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.
Ku isaha ya 09:50, ikipe y’igihugu ya Uganda izakina na Sierra Leone, mu gihe saa 13:30, u Rwanda ruzisobanura na Kenya.
Imikino yose ya ILT20 Continent Cup 2026 iri kubera kuri Gahanga International Cricket Stadium.




