
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yakoze ku mitima ya benshi ubwo yakiraga igihembo cya Sócrates Award 2026, agasoma ubutumwa bwa Biringiro, umwana w’Umunyarwanda w’imyaka 14 wafashijwe kongera kubona neza nyuma y’igihe yari amaze afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso.
Sócrates Award ni igihembo gitangwa mu birori bya Ballon d’Or, kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi no gufasha sosiyete.
Ubwo Saka yahabwaga iki gihembo, yahisemo ko mu mwanya we utibanda ku byo yakoze gusa, ahubwo awukoresha mu kumvikanisha ijwi ry’umwe mu bana ibikorwa bye byafashije.
Yagarutse ku nkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12.
Ubutumwa bwa Byiringiro w’imyaka 14 bwagarutse ku ngorane yahuye na zo mu myigire no mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’icyizere yagize nyuma yo kuvurwa.
Byiringiro yatangiye guhuma afite imyaka 12 ndetse mu cyaro iwabo mu Rwanda hakaba nta mashanyarazi yahabaga, ubuzima bubakomereye.
Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nubwo yifuzaga kubaho nk’abandi bana.
Ati “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”
Uyu mwana yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.
Ati “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”
Nyuma yo kuvurwa, Byiringiro yongeye kugira icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu w’Icyongereza.
Ati “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”
Mu butumwa bwe, Bukayo Saka yagereranyije izo nzozi n’iz’abari bitabiriye ibirori bya Ballon d’Or bari bafite bakiri bato, agaragaza ko na we yumva ashobora kuzagera ku byo yifuza.
Ibi byabaye Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza habereye uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 70 mu mateka.
Wayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wabaye nimero ya kabiri kuri iki gihembo mu 2003, ubwo cyatwarwaga na Pavel Nedvěd. Yafatanyije n’umunyamakuru w’Umwongereza, Kate Scott.
Nyuma y’uko umuririmbyi, Jorja Smith, asusurukije abari mu muhango, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.
Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2024 na 2025, avuga ko cyari gikwiriye mugenzi we Pau Cubarsí. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Victoria López Serrano Felix na we ukinira FC Barcelone y’Abagore wagitwaye bwa kabiri.
Igihembo gikuru cyatanzwe kuri uyu munsi ni Ballon d’Or, yahawe Harry Edward Kane w’imyaka 33. Yakurikiwe na Kylian Mbappé wa kabiri, naho Lamine Yamal aba uwa gatatu.
Yabaye umukinnyi w’Umwongereza wa gatanu uyitwaye nyuma ya Stanley Matthews, Bobby Charlton, Kevin Keegan na Michael Owen. Mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yatsinze ibitego 73.
Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Alexia Putellas ukinira London City Lionesses ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Ni igihembo atwaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’icya 2021 na 2022.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne, akaba yaregukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse Pere Romeu utoza FC Barcelone y’Abagore agihabwa mu bagore.
Umunyezamu wa Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Unai Simón, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone y’Abagore na Espagne y’Abagore.









