• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Editorial 15 May 2017 Mu Rwanda

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wo kureba abana baba bari mu tubari. Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uwo mukwabu, yavuze ko wabaye mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kureba niba ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’igihugu bwo kubuza abantu guha abana inzoga n’ibisindisha bwubahirizwa.

ACP Badege yavuze ati:”Muri uyu mukwabu wakozwe mu gihugu hose, twasanze abana batari bacye mu tubari, ba nyiratwo bane ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga n’ibisindisha abana batarageza ku myaka y’ubukure.”

Yasabye ba nyir’utubari kureba abana binjira mu tubari twabo, bakareba n’uwinjiranye n’umwana ko ari umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko kandi ko nawe atagomba kumuha inzoga, byaba ngombwa akabaka n’ibyangombwa .

Yasoje asaba kandi abafite utubari gushyira ibyapa bikangurira abantu kwirinda guha inzoga abana batarageza imyaka y’ubukure, kandi bakabishyira ahantu hagaragara.

-6584.jpg

Aba bana bafashwe bari mu tubari dutandukanye

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Uwamariya Odette, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa yakoze, anavuga ko guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi.

Yavuze ati:”Guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kwishora mu busambanyi bishobora kubaviramo gutwara inda batateguye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ati:”Uyu mukwabu n’indi myinshi izkorwa uje nyuma y’inama ku itariki 9 Gicurasi yarebaga uko ikibazo cyo guha inzoga abana no kubajyana mu tubari gihagaze, ikaba yarasanze gikwiye guhagurukirwa, tukaba dusaba ababyeyi by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange ko bakumva ko iki ari ikibazo cyahagurukiwe ku rwego rw’igihugu, kandi ko nabo bakwiye kukigira icyabo, bagakurikirana abana babo umunsi ku munsi.”

Yanahamagariye itangazamakuru kugeza ubu butumwa ku bantu benshi, rigakangurira buri munyarwanda kuba ijisho rya mugenzi we, kuko aba bana bashorwa mu businzi no mu busambanyi birangira bajyanywe mu icuruzwa ry’abantu.

Amategeko avuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 werewe kujya mu kabari atari kumwe n’ababyeyi be cyangwa abamurera bemewe n’amategeko.

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryazo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2017-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Editorial 21 Sep 2021
N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Editorial 21 May 2021
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Editorial 07 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo
INKURU NYAMUKURU

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Editorial 23 Jun 2018
Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi  Mowzey Radio yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Editorial 05 Feb 2018
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 20 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru