Abafana ibihumbi n’ibihumbi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya CHAN aho ikipe yabo yahuraga na Mali, baratunguranye ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Stade Amahoro bose bagahita baterura baririmba bati :Baba Wetu, Baba Wetu ‘Muzehe Wacu’.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Stade Amahoro. Agitambuka ajya gusuhuza abakinnyi, abafana ba RDC bari buzuye Stade bahise bamuririmba bagira bati ‘ Muzehe Wacu’, akamo gasanzwe kamenyerewe ku Banyarwanda iyo babonye Umukuru w’Igihugu Paul kagame.
Abafana ba Congo bari bicaye mu myanya yo muri 18 na 17 muri Stade Amahoro, Perezida Kagame acyinjira muri Stade Amahoro bahise baterura bati ‘Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu].
Kuva ku mukino wa gishuti wahuje u Rwanda na Congo mbere y’uko iri rushanwa ritangira, abanye-Congo bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, igihugu bafata nk’ikivandimwe.
Kuva ubwo batangiye kujya bavuga ko igikombe cya CHAN gikwiye kuzasigara i Kigali gitwawe n’Amavubi cyangwa kikajyanwa i Kinshasa cyegukanywe n’Ingwe za Congo.
Abafana b’igihugu cy’u Rwanda batangiye gushyigikira abafana ba Congo nk’abavandimwe ndetse buri umwe ashyigikira ikipe ya mugenzi we.
Uyu mubano w’abafana no gushyigikirana kwibihugu byombi ushobora kugarura umubano w’u Rwanda na Congo wari umaze igihe warajemo agatotsi kubera ubushotoranyi bwagiye bwigaragaza ku mupaka w’u Rwanda na Congo, aho ingabo za Congo FARDC zagiye zitera ibibombe kubutaka bw’u Rwanda, ariko u Rwanda rugafunga amaso ntirusubize ingabo za Congo. Byageze naho u Rwanda rwerekeza ibifaru byarwo byarutura mugice cy’ingabo zikorera mu burengerazuba, abantu benshi baketse ko rwambikanye imana ikinga ukuboko.
Ibifaru by’Ingabo z’u Rwanda byerekeza i burengerazuba bw’u Rwanda
Uyu mubano waje kwigaragaza noneho ku buryo budasanzwe ubwo Congo yasezereraga u Rwanda muri ¼. Ni umukino wari uw’ingufu no guhangana gukomeye ku mpande zombi ariko imyitwarire y’abafana b’u Rwanda yatunguye abakongomani kuva ku muyobozi wo ku rwego rwo hejuru kugera ku mufana wasigaye mu Birere i Goma.
Umutoza wa Congo yavuze ko batunguwe n’uburyo abafana b’Abanyarwanda bitwaye ubwo igihugu cyabo cyasezererwaga, avuga ko iyo biza kuba ari muri Congo hari kuba imvururu zikomeye.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku,ku munsi wa nyuma w’irushanwa yavuze ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye kuko abafana ba Congo bose bicaye neza muri Stade nta n’umwe wahungabanye.
Abafana bo muri 17 na 18 baririmbye bati ‘ Baba Wetu’ bavuga Perezida Kagame
Umukuru w’Igihugu asuhuza abakinnyi ba Congo, abafana bo bamwita ‘Muzehe wabo’
Uyu muyobozi yatangaje ko abagera ku 9300 ariwo mubare utangazwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko bafashe imodoka berekeza i Kigali ku mukino wa nyuma.
Gusa muri abo, harimo bamwe bahuye n’impanuka ubwo imodoka barimo yagongaga umukingo igeze mu ishyamba rya Nyungwe, umwe muri bo akitaba Imana mu gihe abandi bagera kuri barindwi bakomeretse bikomeye.
Umwanditsi wacu