• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 10 Apr 2016 Mu Mahanga

Abagize komite nyobozi z’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa aho bayobora.

Ibi babisabwe ku itariki 8 Mata mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba yarafatanyije n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella.

IP Rutebuka yabwiye abo bagize izo nzego kujya bakangurira abo baturanye n’abo bayobora kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo asesereza afitanye isano na yo, haba muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ndetse no mu bindi bihe.

Yasabye abo bagize komite nyobozi z’imidugudu kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo hakumirwe ibyaha ndetse hanafatwe abamaze kubikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

IP Rutebuka yababwiye ati:”Mukwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara aho muyobora nka kanyanga, chief waragi, n’urumogi, kandi mujye muhanahana amakuru ku gihe n’izindi nzego yatuma hafatwa ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.”

Yababwiye kandi ati:”Mujye mubasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kubatera uburwayi butandukanye, kandi ko bishobora gutuma bakora ibyaha nko gufata ku ngufu,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukashema yabwiye abo bagize izo nzego ati: “Mu biganiro byanyu n’abandi baturage ntimukibagirwe kubakangurira kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa bajya ku mihanda.”

Yakomeje ababwira ati:”Mujye mubasobanurira ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’ubwo kumenya ababyeyi be.”

Mukashema yabasabye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, ubwo kurindwa gushimutwa, ubwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bagize izo nzego, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

RNP

2016-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Ubwanditsi 16 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania
Mu Rwanda

Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania

Ubwanditsi 20 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 10 Mar 2023
Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe
POLITIKI

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Ubwanditsi 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru