• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Editorial 16 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’abasirikari benshi bagiye batabwa muri yombi baregwa guhunga urugamba, ndetse ababarirwa muri 7 bakaba baherutse gukatirwa urwo gupfa, ubu utahiwe ni Gen Chico Tshitambwe wayoboraga ibikorwa bya gisirikari mu burasirazuba bwa Kongo.

Amakuru ava muri icyo gihugu aravuga ko Gen Tshitambwe yamaze guhagarikwa ku mirimo, ajyanwa i Kinshasa igitaraganya , ndetse akaba ashobora guhita ashyirwa muri gereza.Uyu Gen Tshitambwe ushinjwa “amakosa akomeye”, yari asanzwe nyamara ari umutoni wa Perezida Tshisekedi, dore ko yari yaramwijeje ko azahashya umutwe wa M23.

Byahe byo kajya, ko kuva yagera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, uwo mutwe utahwemye kwambura ibirindiro byinshi ingabo za leta, zifatanyije na FDL, Maï-Maï n’abacancuro ba Wagner!Ihagarikwa rya Gen Tshitambwe rije kandi nyuma y’aho ku itariki 09 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, indege y’intambara ya Kongo yasutse ibisasu ku basirikari ba leta, maze ababarirwa muri 220 bahasiga ubuzima, abandi benshi cyane barakomereka.

Amabwiriza yo kurasa yari yatanzwe na Gen Tshitambwe , we akiregura avuga ko yibeshye, kuko ngo yari azi ko bagiye kurasa ibirindiro bya M23. Uyu Gen Chiko Tshitambwe yiyongereye kuri Gen Philémon Yav, Gen Chirimwami, Col Jean -Marie Diadia, Col Désiré Lobo, na Col Serge Mavinga( we binavugwa ko yishwe), abo bose bakaba barafungiwe muri gereza ya Makala i Kinshasa, baregwa ubugwari, ubugambanyi, no gusesagura ibikoresho bya gisirikari.

Perezida Tshisekedi nakubitira imbwa gusutama azazimara, kuko abakurikiranira hafi intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo bahamya ko nta bushobozi igisirikari cya Kongo gifite bwo gukoma imbere muvuduko n’umurava biranga abarwanyi b’umutwe wa M23.

2023-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Editorial 10 May 2024
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Editorial 02 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Editorial 03 Mar 2021
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma
Amakuru

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Editorial 20 Jan 2023
Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali
KWAMAMAZA

Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali

Editorial 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru