Abakinnyi bane bakinaga mu cyiciro cya mbere mu Rwanda , babiri b’APR FC, umwe wa Police n’undi wa Kiyovu Sports bamaze kunvikana n’ikipe yo mu gihugu cya Slovakia.
Iranzi ,Rwatubyaye ,Kalisa Rachid,Ombalenga Fitina
Iranzi Jean Cluade, Rwatubyaye Abdul bakiniraga APR FC, Kalisa Rachid wakiniraga ikipe ya Police FC na Ombalenga Fitina wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, bamaze bose kugurwa n’ikipe ya MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu gihugu cya Slovakia ku mugabane w’iburayi.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe yemeje aya makuru atangaza ko ku ruhande rwabo bamaze kurekura aba basore b’abanyarwanda bitwara neza muri shampiyona. Yagize ati :” Ni byo koko aba bakinnyi twamaze kubaha uburenganzira bwo kwerekeza muri iyi kipe.Abayobozi bayo baje kutureba, tugirana ibiganiro, bigenda neza. baciye mu nzira nziza, biza kurangira i by’ingenzi tubyunvikanyeho.”
Umuyobozi w’iyi kipe witwa Abdelaziz Benaoudia usanzwe anakorera ubucurizi mu gihugu cya Kenya , amaze iminsi ari mu Rwanda aho yaragiranye ibiganiro n’abayobozi b’amakipe yari afite aba bakinnyi, biza kurangira bose ababonye.Aba basore kuri uyu wa kabiri nibwo bashyize umukono ku masezerano, aho buri umwe yasinye gukinira iyi kipe mu gihe cy’amezi 18.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Ombalenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Rwatubyaye Abdul na Rachid Kalisa berekeje mu gihugu cya Kenya gusaba visa, bakaba bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa kane.
Aba bakinnyi uko ari bane bakaba bagomba kujya muri iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia mu mpera z’uku kwezi, bamaze kurangiza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Umuyobozi w’iyi kipe Abdelaziz Benaoudia afite icyizere ko aba basore mu gihe gito cyane araza kuba yababoneye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Slovakia, cyangwa akabajyana mu gihugu cy’Ububiligi.
Aba bakinnyi nta mafaranga iyi kipe irabatangaho mu kugenda,ariko mu masezerano amakipe azagirana n’iyi kipe, harimo kuzabona ibigera kuri 30 ku ijana y’amafaranga bazagurishwa.Aba bakinnyi baratangirira ku mushahara uri hejuru ya miliyoni 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.