• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Ubwanditsi 07 Mar 2016 IMIKINO

Umuyobozi wa R. Sport Promoters atangaza ko guhagarikirwa amasezerano yo gukata abanyamuryango amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya MTN byahombeje ikipe miliyoni 264 mu gihe cy’amezi atageze ku icyenda.

-2390.jpg

R. Sport Promoters ndetse n’umuryango wa Rayon Sports bari bafitanye amasezerano y’ubufatanye, aho abanyamuryango b’iyi kipe bakurikije ubushobozi bwabo, bakurwagaho amafaranga buri kwezi na sosiyete ya MTN, maze igice kinini cy’aya mafaranga kikajya mu ikipe ya Rayon Sports.

-2391.jpg
Habisnhuti Olivier, Umuyobozi wa R. Sports Promoters uvuga ko bahombye hafi miliyoni 50 FRW umushinga uhagaritswe

Mugihe benshi mu bakunzi b’iyi kipe bumvaga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gufasha ikipe yabo kuzihaza mu bushobozi, tariki ya 9/6/2015, ni bwo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwashyize itangazo hanze rihagarika amasezerano bari bafitanye na R. Sport Promoters.

Nkuku bigaragara mu ibaruwa bandikikiye R. Sports promoters ndetse kopi igahabwa polisi y’igihugu n’urwego rushinzwe iperereza, ubuyobozi bw’umuryango butangaza ko aba batigeze bubahiriza amasezerano bagiranye, ndetse bakaba barakomeje gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

-2393.jpg

Ibaruwa bandikikiye R. Sports promoters ndetse kopi igahabwa polisi y’igihugu

Nubwo amatora yari yasubitswe, mu nama y’inteko rusange yabaga kuri iki cyumweru tariki ya 6/3/2016, abakunzi b’iyi kipe bari bitabiriye iyi nama ntabwo bagendeye aho kuko baganiriye kuri bimwe mu bibazo byari biyirimo. Mu byagombaga kuvugwamo harimo ihagarikwa ry’umufatanyabikorwa R. Sport Promoters nyamara yarashoboraga kwinjiriza ikipe amafaranga atari make.

Habinshuti Olivier, ukuriye R.Sport Promoters, yaje gufata ijambo ni ko gutangaza ko yiteguye kuvugisha ukuri, akabwira abakunzi ba Rayon Sports ibyo kwamburwa isoko rye. Ubwo yatangiraga kuvuga ibi, uwari ushinzwe gutanga ijambo uwo munsi yashatse kumwambura “Micro” ndetse na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bazira rimwe ngo bamubuze kugira icyo atangaza. Abari mu cyumba cy’inama baje gusaba ko bamureka akavuga.

-2389.jpg
Umuryango wa Rayon Sports wasabye ko igikorwa gisubukurwa ntibyamenyeshwa abari babwiwe ko kitubahirije amategeko

Nkuko yaje no kubitangariza itangazamakuru nyuma, Habinshuti Olivier yavuze ko yari yakoze umushinga neza gusa ko akaza kunanizwa n’ubuyobozi bw’umuryango inshuro nyinshi ku mpamvu na we atasobanukiwe.

Bandikiye MTN ibaruwa iduhagarika nyuma y’iminsi icyenda gusa dukora. Nyuma yaho twabandikiye amabaruwa arenga icyenda tubasaba ibisobanuro ariko ayo badusubije ni mbarwa.

Badusabye ko twabwira MTN kubandikira ibizeza ko koko tuzakorana neza, gusa MTN yabohereje email nanubu ntabwo bari bayisubiza.

Twari twashoboye gukusanya abanyamuryango barenga 288 731 bari bemeye gukatwa amafaranga buri kwezi(amake yari 100). Mu minsi icyenda gusa twakoze twari tumaze kubona miliyoni 10. Kugeza ubu amafaranga make twateganyaga kuba tubonye ni 250 000 000 Frw.

Rayon Sports imaranye iminsi ikibazo cy’amikoro aho abakunzi b’iyi kipe bibumbiye muri Fan Club ya Gikundiro Forever banaherutse gusura abakinnyi babagenera amafaranga agera ku bihumbi 850 kugirango bagire uko bakwigenza.

Muri “Fundraising” yo gufasha iyi kipe guhemba, abari bitabiriye inama y’inteko rusange bashoboye gukusanya ibihumbi 264 by’amanyarwanda nubwo umubitsi w’iyi kipe yari yatangaje ko abakinnyi bavuze ko batazasubira mu kibuga badahembwe.

M.FILS

2016-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024
Leicester city ikomeje kwanikira abakeba mu nzira igana ku gikombe

Leicester city ikomeje kwanikira abakeba mu nzira igana ku gikombe

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Ubwanditsi 27 Jan 2016
Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS
Mu Mahanga

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru