Mu rwego rwo kwitegura umukino w’amateka uzahuza u Bwongereza na Ecosse, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018, abakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza “Three Lions” boherejwe mu nkambi y’ingabo zirwanira mu mazi bahabwa imyitozo ikakaye irimo kwiruka ibirometero bitandatu bikoreye imizigo ipima ibiro 21.
Iyi myitozo idasanzwe y’iminsi ibiri yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe iyi kipe yitegura gukina na Ecosse bahora bahanganye mbere yo gucakirana n’u Bufaransa.
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, wateguye iyi myitozo mu buryo bw’ibanga na we yibijwe mu mazi hamwe n’abakinnyi be bari bambuwe telefoni bakajyanwa mu myitozo mu nkambi ya gisirikare iherereye i Devon mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.
Southgate yatangaje ko ari uburyo bwo gufasha abakinnyi kumva agaciro ko guhagararira igihugu.
Ati “Aba bakinnyi bagomba guha agaciro ko bahagarariye Umwamikazi ndetse n’igihugu bagaharanira kugihesha ishema.”
Abakinnyi b’u Bwongereza bavuye muri iyi myitozo ku mugoroba wo ku Cyumweru mbere y’uko bongera guhura kuri uyu wa Kabiri, ku kibuga cy’imyitozo cya St George’s Park.
Imyitozo iri mu rwego rwo gufasha abakinnyi guhuza imyumvire no kwitegura neza gusa hari bamwe mu bakinnyi batayigaragayemo barimo Gary Cahill, Eric Dier, Chris Smalling, Jesse Lingard na Marcus Rashford bagomba gusanga bagenzi babo mu mwiherero.
Norbert Nyuzahayo