Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ibyo bikaba bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bajya bakora nko gushyiraho amahuriro agamije kurwanya no gukumira ibyaha.
Abakorera uyu mwuga mu murenge wa Jenda, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos Kabatwa- Nyabihu (COTAMOKANYA), ku itariki 4 Gashyantare, na bo bashyizeho bene iryo huriro.
Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Bukinanyana, kikaba cyaritabiriwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyabihu.
AIP Uwizera yashimye abanyamuryango wa COTAMOKANYA ku bw’icyo gikorwa bakoze agira ati:” N’ubundi mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe muri mwe akaba yarabikoraga ku giti cye, ariko ubu mugiye kurushaho kubikora neza kuko mwumva ibintu kimwe.”
Yababwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, aha akaba yarababwiye ko bizabarinda gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
AIP Uwizera yababwiye kujya kandi bashishoza mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo hato badatwara abantu bafite ibintu bitemewe nk’urumogi cyangwa bagiye gukora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda igihe batahuye ko umugenzi batwaye kuri moto ndetse n’undi muntu wese agiye kubikora cyangwa ari gutegura kubikora.
Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo huriro ryabo witwa Iyakaremye James yagize ati:”Uyu ni umuyoboro wo guhanahana amakuru hagati yacu ubwacu ndetse no hagati yacu na Polisi y’u Rwanda, iyo mikoranire ikaba izatuma tugera ku ntego twiyemeje yo kwirinda no kurwanya ibyaha”.
Iyakaremye yagize kandi ati:”Tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano nk’abandi baturarwanda. Umusanzu wacu mu kurwanya no gukumira ibyah tukaba tuzawutanga tubinyujije muri iri huriro twashizeho.”
Yasabye bagenzi be kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha.
Bene iri huriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha ryashyizweho nkandi n’ibindi byiciro by’abantu barimo abanyeshuri n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare.
RNP