• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri, itsinda ry’abakozi 25 bakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) baturutse mu bihugu 13 by’Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa basuye ikigo Isange one stop centre gishinzwe kwakira no gufasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikorera ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru.

Bakigera ku Isange, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Chief Inspector of Police (CIP)Jeanne d’Arc Mukadahiro, abasobanurira amavu n’amavuko yayo, anabasobanurira ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye; hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa uwakigannye yakorewe, kandi ko izi serivisi zose bazihabwa nta kiguzi.

Nyuma yo gutambagizwa ibyumba byose abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahererwamo serivisi ari nako basobanurirwagha uko bikorwa, uwari ayoboye iri tsinda, Keren Whiting akaba n’umujyanama mukuru ushinzwe kurengera abana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yavuze ati:”Twaje gusura iki kigo kuko twari twarumvise imikorere myiza yacyo, tukaba twaje hano ngo aba bagenzi bacu nabo bakigireho kugirango bamenye uko bazajya bita ku mpunzi zishobora kuba ziri mu bihugu bakoreramo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazikorerwa.”

Yavuze kandi ati, “Ibyo tubonye aha birerekana urwego rushimishije u Rwanda rugezeho mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotyerwa. Hari byinshi ibindi bihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda muri uru rwego, ndetse nabyo bikaba byagira ibigo nk’ibi aho abahohotewe bahabwa Serivisi zose batavuye aho bari.”

-8049.jpg

Aba bakozi b’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), bari mu mahugurwa y’iminsi 5 aho bahugurwa kandi bakigira k’ubyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Source : RNP

2017-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Editorial 14 Sep 2016
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Editorial 06 Nov 2017
Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Editorial 15 Aug 2025
Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Editorial 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.
Amakuru

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021
Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa
Mu Mahanga

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Editorial 03 Nov 2016
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.
Amakuru

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru