Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri, itsinda ry’abakozi 25 bakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) baturutse mu bihugu 13 by’Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa basuye ikigo Isange one stop centre gishinzwe kwakira no gufasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikorera ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Bakigera ku Isange, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Chief Inspector of Police (CIP)Jeanne d’Arc Mukadahiro, abasobanurira amavu n’amavuko yayo, anabasobanurira ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye; hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa uwakigannye yakorewe, kandi ko izi serivisi zose bazihabwa nta kiguzi.
Nyuma yo gutambagizwa ibyumba byose abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahererwamo serivisi ari nako basobanurirwagha uko bikorwa, uwari ayoboye iri tsinda, Keren Whiting akaba n’umujyanama mukuru ushinzwe kurengera abana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yavuze ati:”Twaje gusura iki kigo kuko twari twarumvise imikorere myiza yacyo, tukaba twaje hano ngo aba bagenzi bacu nabo bakigireho kugirango bamenye uko bazajya bita ku mpunzi zishobora kuba ziri mu bihugu bakoreramo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazikorerwa.”
Yavuze kandi ati, “Ibyo tubonye aha birerekana urwego rushimishije u Rwanda rugezeho mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotyerwa. Hari byinshi ibindi bihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda muri uru rwego, ndetse nabyo bikaba byagira ibigo nk’ibi aho abahohotewe bahabwa Serivisi zose batavuye aho bari.”
Aba bakozi b’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), bari mu mahugurwa y’iminsi 5 aho bahugurwa kandi bakigira k’ubyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Source : RNP