Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zagiranye inama ku itariki ya 20 uku kwezi bemeranya gukomeza kurushaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga
Iyi nama yabereye mu karere ka Mbarara ko mu Burengerazuba bwa Uganda ikaba yarayobowe n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu; uwa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana n’uwa Polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura; ndetse yitabirwa n’abapolisi bakuru bo ku rwego rwa ofisiye b’impande zombi.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagarutse ku kamaro k’ubufatanye bwo ku rwego rwo hejuru mu kubungabunga umutekano n’ituze mu bice by’umuhora wa ruguru no ku mipaka y’ibihugu byombi.
Inama kandi yanaganiriye no ku ngamba zo kurwanya ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka cyane cyane iterabwoba, ibiyobyabwenge , icuruzwa ry’abantu, gutahura no gufata abanyabyaha no kubohereza mu gihugu bakoreyemo ibyaha.
Abitabiriye iyi nama kandi bemeranyije kandi ubufatanye mu mahugurwa, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiza, gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’abaturage baturiye imipaka mu gukumira ibyaha.
Iyi nama ije ikurikira iyari yahuje n’ubundi impande zombi, yabereye I Kigali mu Rwanda tariki ya 17 Gashyantare 2015.
Muri iyi nama, IGP Gasana yavuze ko hakenewe kongera gusuzuma icyakorwa mu kurwanya ibitera umutekano muke ku isi, bikaba ari nabyo mbogamizi y’umutekano w’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.
Avuga ku kamaro k’ubufatanye hagati y’impande zombi, IGP Gasana yavuze ku mupaka uhuriweho n’impande zombi witwa “Mirama Hills One Border Post” nk’ikimenyetso cy’ibyo ubu bufatanye bushobora kugeraho cyane cyane mu gucunga umutekano w’umupaka.
Yashimangiye ko intego nyamukuru y’ubu bufatanye ari ugushakira hamwe umutekano ndetse no gushyiraho umwuka utuma ubucuruzi bukomera.
IGP Gasana yakomeje ashima ibyagezweho kugeza ubu nyuma y’ibyumvikanyweho n’impande zombi bikomeje gushyiraho ibigenderwaho kugirango ubu bufatanye bugirire akamaro abatuye mu Rwanda na Uganda ndetse n’abandi bakoresha umuhora wa ruguru.
Inama yashimye kandi ibyiza byazanywe n’ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zose harimo guhererekanya amakuru ku banyabyaha byanagize akamaro kanini mu kuburizamo ibyaha birimo ubujura bw’ibinyabiziga, ibiyobyabwenge ; gufata no guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha bahungira muri kimwe muri ibi bihugu.
Inama yashimye kandi ubufatanye bukomeje mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bikomeye cyane cyane icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Kugera kuri ibi ariko, inama yumvikanye ko hakongerwa amahugurwa, imyitozo ihuriweho na Polisi zombi ndetse no kwiganana ibyiza.
Ku ruhande rwe, Gen Kayihura yavuze ko iri huriro rituma habaho urubuga rw’iterambere rirambye ku bihugu byombi nkuko binari muri gahunda z’ibi bihugu.
Ubufatanye ku rwego rw’ibihugu bibiri, urw’akarere cyangwa mpuzamahanga ni bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano mu Rwanda, mu karere no mu isi muri rusange
RNP