Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bakomeje kugera i Kigali aho baje kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ya 27 imaze iminsi itangiye mu Rwanda.
Perezida Macky Sall wa Senegal yaraye mu Rwanda aho aza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri NEPAD (Ifoto/GovRw)
Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger na we yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa Gatanu (Ifoto/GovRw)
Perezida mushya wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadera na we yitabiriye inama ya AU (Ifoto/GovRw)
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yakiriwe i Kanombe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (Ifoto/GovRw)
Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yakirwa n’umwana i Kanombe (Ifoto/GovRw)
Perezida Hage Geingob wa Namibia ubwo yagerega i Kanombe mu ijoro ryacyeye (Ifoto/GovRw)
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo yakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert (Ifoto/GovRw)
Perezida John Dramani Mahama wa Ghana yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Mussa Fadhil Harelimana (Ifoto/GovRw)
Visi Perezida wa NIgeria, Yemi Osinbajo yageze i Kanombe kuwa Gatanu nimugoroba (Ifoto/GovRw)
Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone yakiriye n’Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare (Ifoto/GovRw)
Visi Perezida wa Libya Mossa Elkony yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu (Ifoto/GovRw)
Perezida Christian Kaboré wa Burkina Faso na we yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu (Ifoto/GovRw)
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yageze i Kigali ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu (Ifoto/GovRw)
N’abandi baracyakomeza kuza…….