Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, rwashyize mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame wahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bakoze ibizamini bya leta bakabitsinda neza.
Aba bana uko ari 18 barimo 15 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; batatu basoza icyiciro rusange ’Tronc Commun’. Abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho umwe aza mu cya gatatu.
Muri batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.
Ku wa 19 Mutarama 2018, nibwo Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.
Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yabwiye itangazamakuru ko abana bose bakoze ibizamini bari 22 ariko bane byahuriranye n’uko barangije igihano bakatiwe.
Si ubwa mbere Perezida Kagame ahaye abana bafunze bakoze ibizamini bagatsinda neza, muri Gashyantare 2017 abandi 16 yarazibahaye, barimo 11 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze iby’icyiciro rusange.
Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.