• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Editorial 05 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu 13, bituma bose hamwe baba 102.

Uyu mubare w’ubwandu bushya ugizwe n’abantu bane baturutse mu mahanga, n’abantu icyenda banduye kubera guhura n’abafite iyi virusi mu Rwanda.

-  Abantu babiri baturutse i Dubai

-  Abantu babiri baturutse muri Turikiya

-  Abantu icyenda batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagaragayeho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje iti “Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Nta n’umwe urembye.”

Iyi minisiteri yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kandi nk’uko biheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda, ingamba zo gukumira Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri, zongerewe iminsi 15.

Zirimo ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo uretse abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa, ndetse imipaka irafunzwe. Abantu bose bageze mu Rwanda bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

 

 

2020-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024
Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Editorial 07 May 2018
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Editorial 10 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana
Mu Rwanda

Perezida Kagame akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana

Editorial 05 Aug 2017
Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose
Mu Mahanga

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Editorial 26 Feb 2016
Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru