• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya bashishoza bakitondera abantu babizeza ibitangaza bababeshya kubajyana mu bindi bihugu bababwira ko ariho bazagirira imibereho myiza.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa kuwa mbere tariki ya 19 Nzeri 2016, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abantu 28 biganjemo urubyiruko, bashutswe mu minsi yashize ko bazafashwa kujya mu gihugu cya Australia ndetse ko bazahagirira ubuzima bwiza.

Yavuze ko uku gukangurira abantu kujya hanze y’igihugu, byakorewe abantu batandukanye ndetse bikorwa no mu gihe kinyuranye; aho hari bamwe mu bavugabutumwa mu nsengero basabaga amafaranga bamwe mu bayoboke babo bababwira ko bazabafasha bakabajyana kuba mu gihugu cya Australiya, bityo bakazagirirayo ubuzima bwiza.

Bamwe muri abo bijejwe ibitangaza, bavuze ko ubwo bari mu masengesho mu rusengero rwa Restoration church Masoro mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bavugabutumwa barimo n’umupasiteri bababwiye ko hari uburyo bazagira ubuzima bwiza bari muri Australiya ko ndetse babafasha kugerayo ariko ko bagomba kubaha amafaranga kugira ngo babibafashemo.

Avuga uko byamugendekeye, Kamaliza Julienne yagize ati:” Jyewe n’umuryango wanjye twamuhaye (pasiteri) amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane, akaba yaratubwiye ko hari uburyo bworoshye ko yadufasha kubona icyemezo cyo kubayo (Australiya) tugifatiye mu Burundi. Jyewe n’umugabo wanjye ndetse n’abana bacu bane twese hamwe twamuhaye ariya mafaranga ubwo twerekeza mu Burundi. Yatwemeje ukuntu tuzagirira imibereho myiza muri Australiya maze natwe turabyemera”.

Yakomeje avuga ko ubwo bari mu Burundi mu gihe cy’amezi abiri batakaje icyizere kuko babonaga ko ibyo bijejwe ari ibinyoma, nibwo bafashe umwanzuro wo kugaruka mu gihugu, bakirwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda..

Undi nawe washutswe muri ubu buryo witwa Buyinza James, yagize ati:” nanjye baranshutse bambwira ko muri Australiya nzahabwa inzu ndetse n’akazi. Bansabye miliyoni ebyiri jye n’umugore wanjye ariko uwabimbwiraga anyemerera ko abana banjye batatu bo nta kibazo nta mafaranga bazatanga. Ni amahirwe akomeye kuba ngarutse mu gihugu cyanjye nyuma y’ibi bibazo byose nahuye nabyo”.

Iperereza ry’ibanze rya Polisi y’u Rwanda rikaba ryerekana ko iyo baramuka bagejejwe mu gihugu cya Australiya bari gukoreshwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

Kamaliza ndetse na Buyinza baragira inama abaturage kwitondera abatekamutwe basigaye bariho muri iki gihe bizeza abantu ibitangaza byo kubajyana mu bihugu bitandukanye kandi ko bazahagirira imibereho myiza, ahubwo bagamije kubatwara amafaranga yabo no kubabashora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’abantu.

Aba baturage bose basubiye mu miryango yabo ejo, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’inzego z’ibanze z’aho bakomoka mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko n’ubwo icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ikabije mu Rwanda, bisaba ko buri wese abyumva neza akabisobanukirwa ndetse akaba yagira n’uruhare rwo kurirwanya. Yasabye abafite amatorero n’amadini atandukanye kumenya abayoboke babo bakamenya neza niba nta bibazo bafite bishobora guhungabanya umutekano wabo bityo bagafatanya n’inzego zibishinzwe kubikemura.

Ubwo bagarukaga mu Rwanda, 13 banyuze ku mupaka wa Ruhwa mu gihe abandi 15 baciye ku mupaka w’Akanyaru.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko n’ubwo basubiye mu miryango yabo, iperereza rya Polisi ryo rikomeje hagamijwe kumenya byinshi kuri ubu bucuruzi bw’abantu.

Paulin Polepole ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu yavuze ko bibabaje kuba aba baturage bari baragurishije ibintu byabo ndetse abana babo bagata amashuri bityo asaba buri muntu wese kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

-4105.jpg

-4104.jpg

-4103.jpg

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze wo mu karere ka Gasabo Nzabonimpa Deogratias yavuze ko umuntu wese wifuza gufata urugendo ajya hanze akwiye kujya agisha inama abantu batandukanye akamenya amakuru bityo abantu bose bagahagurukira hamwe bityo bakarwanya icuruzwa ry’abantu.

RNP

2016-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Editorial 24 Jan 2022
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Editorial 29 Jul 2021
Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Editorial 24 Sep 2024
Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Editorial 07 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Editorial 31 May 2018
Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba  Wema Sepetu uri mu cyunamo
IMIKINO

Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba Wema Sepetu uri mu cyunamo

Editorial 23 Feb 2016
Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Editorial 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru