• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro

Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro

Editorial 30 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abitwa Uwizeye Grace na Habyarimana Jean Bosco, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe berekanywe na Polisi y’u Rwanda biciye mu ishami ryayo ryitwa Revenue Protection Unit ari nayo yaberekanye, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zifite ibyapa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) by’ibihimbano, bagamije kwerekana ko izo nzoga zatangiwe imisoro.

Aba bombi bakaba bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wari ugamije kubuza abantu gucuruza ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Aba bantu bacuruzanyaga, bafatanywe amakarito 11 y’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, nazo zanditseho ko zikorwa n’uruganda rwa Rum Brand LTD rusanzwe ruri ku rutonde rw’inganda zahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RBS) mu Kuboza 2015, hakiyongeraho ko zari zifite kashe ya RRA y’impimbano igaragaza ko izi nzoga zatangiwe imisoro.

Komiseri wungirije ushinzwe ishami ryo kurwanya magendu muri RRA, Bwana Mugabe Robert akaba yagize ati:” Mubisanzwe abakoresha izi kashe z’impimbano baba bacuruza ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibitemewe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, niyo mpamvu dukangurira abacuruzi kujya bitegereza neza kashe iri ku binyobwa barangura kimwe n’abaguzi ngo bamenye ko ibyo baguze ntacyo byatwara ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ari:”N’ubwo aba bafashwe bavuga ko bazigemurirwaga ariko batazi ko ziriho kashe y’impimbano, n’ubundi uwazigemuraga nta burenganzira afite bwo kugemura izi nzoga kuko hariho uruganda rumwe rwemerewe ubu bucuruzi kuko izindi zahagaritswe, nta rwitwazo rero ruhari ku wo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko ibisobanuro byatanzwe kenshi.”

Mu bubiko bw’iri shami rya Polisi kandi hari amakarito agera ku 2022 y’inzoga zitwa Tiger Gin, amakarito 640 ya Gorilla Gin nazo zafatiwe mu mikwabu itandukanye, nazo zifite kashe z’impimbano kandi ziri mu macupa ya pulasitike kandi ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RBS cyarazihagaritse.

Komiseri Mugabe yarangije abwira itangazamakuru ko magendu y’izi nzoga atari nyinshi ariko n’aho zibonetse, Polisi yagiye izifata.

RNP

2016-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ombolenga yafashije Kiyovu gutsinda Espoir mu gihe Muhanga ya Bokota yabashije kunyagira Amagaju

Ombolenga yafashije Kiyovu gutsinda Espoir mu gihe Muhanga ya Bokota yabashije kunyagira Amagaju

Editorial 20 Apr 2016
Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Editorial 24 Sep 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Editorial 23 Feb 2016
Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Editorial 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Editorial 27 Dec 2019
Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe
INKURU NYAMUKURU

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Editorial 15 Dec 2017
America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America
HIRYA NO HINO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru