Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa basabwe kwitwararika muri iki gihe icyo gihugu kiri mu myiteguro y’amatora rusange.
Abo banyarwanda babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2018 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yagiranaga inama nabo.
Iyo nama yari igamije ahanini guhuza abanyarwanda baba i Kinshasa bagatora komite nyobozi ndetse bakaganira ku mutekano wabo muri ibi bihe igihugu cyitegura kujya mu matora ya Perezida wa Repuburika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade, Habineza Olivier yasabye abayitabiriye gusenyera umugozi umwe no gukomera ku ndangagaciro z’umunyarwanda.
Yabibukije ko nubwo bakorera imirimo yabo i Kinshasa bagomba guhora baharanira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Yasabye abitabiriye iyo nama kutivanga mu bikorwa bya politiki ya RDC, kugabanya ibikorwa by’imyidagaduro cyane cyane ibibahuriza ahantu hamwe no guhanahana amakuru arebana n’umutekano wabo mu buryo bwihuse.
Muri iyi nama kandi hatowe Komite nto y’agateganyo ya bo. Ku mwanya wa Perezida hatowe Nkurunziza Samuel, Munyensanga Serge aba Visi Perezida naho Shakilla Abdulhussein atorerwa kuba umujyanama.
munyarwanda
Iyi nkuru yarikurusha kuba nziza iyo hanashyirwamo izina ry’Ambassadeur w’u Rwanda muri DRC. ndetse ni photo ye. ibindi ntacyo mbinenga. Ni uko mbibona. Murakoze