Nyuma y’uko Abarundi bafunze umupaka ubahuza n’U Rwanda ndetse bagatangira no gufata abanyarwanda bari bagiyeyo bakabashyira mu kato mu ntara za Gitega na Bubanza aho bari guhuriza abanyarwanda bakuwe mu modoka ziturutse mu Rwanda bikozwe n’igipolisi .
Abo banyarwanda ubu babayeho nabi kuko amashuri bashyizwemo nta bwiherero bafite, amazi ntayo ,ibyo kurya by’intica ntikize ndetse bakaba barazwa kuburiri bumwe ari bantu babiri, nabyo wakwibaza niba aribwo buryo bwizewe bwo gukumira iki cyorezo .
Amakuru ava mu Burundi mu nkambi ya Ngozi ku mashuri ya Para Medical, ahamya ko nta bikoresho by’isuku bihagije byatuma abashyizwe mu kato babasha kubaho kandi ko uko gushyirwa mu kato ntibahabwe ibikoresho by’isuku bihagije bishobora kubashyira mu kaga harimo no kubateza indwara zituruka ku isuku nkeya nka za Korera n’ibindi.. bigatuma n’icyorezo cya corona virusi kibageraho.
Abashinzwe ubuzima muri leta y’u Burundi bashyize mu kato aba banyarwanda bitwaje ko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya coronavirusi ariko ukaba ubona ingamba zafashwe naba bategetsi zitagamije kugikumira, ahubwo babigize urwitwazo kuko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe, ahubwo usanga ari uburyo bwo gutoteza abanyarwanda dore ko aribo gusa bashyizwe mu kato mu gihe imodoka bakuwemo harimo abatanzaniya, abanyakenya, ndetse n’abanyekongo kandi naho haragaragaye iki cyorezo cya coronavirusi ariko bo bakaba badashyirwa mu kato .
Igitangaje n’uko ari abanyarwanda bonyine bari gushyirwa mukato mugihe ntanumwe wigeze upimwa ngo asanganwe ibimenyetso by’iyo virus ndetse mugihe bivugwa ko hamaze gufatwa abagera kuri 253 bose.
Kuba abanyatanzaniya n’abanyakenya ntanumwe urashyirwa mu kato kandi naho haragaragaye coronavirus birakomeza gushimangira ko byakoranywe ubugome n’inzego zishinzwe umutekano ari nazo zakomeje kugira uruhare mugufasha abagamije guhungabanya umuteakano w’u Rwanda nka RNC na FDLR.
Raporo y’impuguke za Loni yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.
Higiro yafashe Mudathiru nk’umuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.
Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.
Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.
Nyuma Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”
Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.
Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.
Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.
Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.
Karake
Bajyagahe ko bataguma murugo kweli
rwagitima
ariko se bajya iBurundi kuhakora iki?ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze,niba abarundi barakiriye abajenosideri mu nzego zabo mwabaretse,kuri uwakiriye umujenosideri ameze nk’uwifitemo virus idakira kdi yanduza cyane