• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza

Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza

Ubwanditsi 17 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’uko Abarundi bafunze umupaka ubahuza n’U Rwanda ndetse bagatangira no gufata abanyarwanda bari bagiyeyo bakabashyira mu kato mu ntara  za Gitega na Bubanza aho bari guhuriza abanyarwanda bakuwe mu modoka ziturutse mu Rwanda bikozwe n’igipolisi .

Abo banyarwanda ubu babayeho nabi kuko amashuri bashyizwemo nta bwiherero bafite, amazi ntayo ,ibyo kurya by’intica ntikize ndetse bakaba barazwa kuburiri bumwe ari bantu babiri, nabyo wakwibaza niba aribwo buryo bwizewe bwo gukumira iki cyorezo .

Amakuru ava mu Burundi mu nkambi ya Ngozi ku mashuri ya Para Medical, ahamya ko nta bikoresho by’isuku bihagije byatuma abashyizwe mu kato babasha kubaho kandi ko uko gushyirwa mu kato ntibahabwe ibikoresho by’isuku bihagije bishobora kubashyira mu kaga harimo no kubateza indwara zituruka ku isuku nkeya nka za Korera n’ibindi.. bigatuma n’icyorezo cya corona virusi kibageraho.

Abashinzwe ubuzima muri leta y’u Burundi bashyize mu kato aba banyarwanda bitwaje ko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya coronavirusi ariko ukaba ubona ingamba zafashwe naba bategetsi zitagamije kugikumira, ahubwo  babigize urwitwazo kuko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe, ahubwo usanga ari uburyo bwo gutoteza abanyarwanda dore ko  aribo gusa bashyizwe mu kato  mu gihe imodoka bakuwemo harimo abatanzaniya, abanyakenya, ndetse n’abanyekongo kandi naho haragaragaye iki cyorezo cya coronavirusi ariko bo bakaba badashyirwa mu kato .

Igitangaje n’uko ari abanyarwanda bonyine bari gushyirwa mukato mugihe ntanumwe wigeze upimwa ngo asanganwe ibimenyetso by’iyo virus ndetse mugihe bivugwa ko hamaze gufatwa abagera kuri 253 bose.

Kuba abanyatanzaniya n’abanyakenya ntanumwe urashyirwa mu kato kandi naho haragaragaye coronavirus birakomeza gushimangira ko byakoranywe ubugome n’inzego zishinzwe umutekano ari nazo zakomeje kugira uruhare mugufasha abagamije guhungabanya umuteakano w’u Rwanda nka RNC na FDLR.

Raporo y’impuguke za Loni yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.

Higiro yafashe Mudathiru nk’umuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.

Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.

Nyuma  Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.

Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.

Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.

Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ubwanditsi 12 Mar 2018

2 Ibitekerezo

  1. Karake
    March 17, 20202:14 pm -

    Bajyagahe ko bataguma murugo kweli

    Subiza
  2. rwagitima
    March 18, 202010:07 am -

    ariko se bajya iBurundi kuhakora iki?ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze,niba abarundi barakiriye abajenosideri mu nzego zabo mwabaretse,kuri uwakiriye umujenosideri ameze nk’uwifitemo virus idakira kdi yanduza cyane

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali
Mu Rwanda

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Ubwanditsi 16 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru