Kuri uyu wa kabiri mu gitondo twumvise inkuru ibabaje kuri radio flash ijyanye n’amagambo mabi yavuzwe na Hon. Byabarumwanzi. Amagambo ababaje cyane ndetse akaba ari amagambo adakwiye kuvugwa n’umuntu ukorera Leta cyane intumwa ya rubanda kuko arimo agashinyaguro, kutemera Leta y’u Rwanda, FPR inkotayi no kutiyumva muri bagenzi be.
Gusa abo twari kumwe twumva iyo nkuru hari uwatubwiye ko niba ari Byabarumwanzi wabivuze bidatangaje kuko baca umugani mu Kinyarwanda burya ngo “izina ni ryo muntu”. Ubundi mu Kinyarwanda iyo havuzwe inkuru yifuriza inabi umuntu cyangwa umuryango runaka, abandi bantu runaka bagaye iyo nkuru mbi cyangwa bumva itari ngombwa ko ivugwa, baravuga bati “ byabara umwanzi”. Byabarumwanzi rero yavuze amagambo mabi yavugwa gusa n’umuntu ufite urwango mu mutima, wanga u Rwanda, FPR na bagenzi baba abakiriho ndetse n’abatuvuyemo.
Imyitwarire mibi, amagambo mabi ya Byabarumwanzi kuri Nyakwigendera Mucyo n’urupfu rwe.
Birababaje cyane kubona Byabarumwanzi yaramenyeshejwe urupfu rutunguranye rwa Senateri Mucyo akica amatwi, ntahagarike inama. Gusa ikibabaje cyane ni uko yageretseho amagambo mabi cyane akavuga ngo “urupfu rwa Senatri Mucyo ntirwahagarika inama kuko ngo Mucyo yari yarapfuye kera”. Ibi bintu byabara umwanzi koko, nta wundi wabivuga atari Byabarumwanzi.
Umuntu yakwibaza impamvu Byabarumwanzi avuga ko Senateri Mucyo yari yarapfuye kera kandi yaritabye Imana ari ku kazi, yaraje ku kazi yitwaye mu modoka. Wenda Byabarumwanzi yaba yarashakaga kuvuga ko Impanuka yo kugwa kuri escalier yahitanye Mucyo yabaye asanzwe hari indi ndwara afite? Niba ari n’ibyo yashakaga kuvuga ndagirango mbwire Byabarumwanzi ko ari icyaha gikomeye kuko na Byabarumwanzi ubwe, ku myaka ye, ntabuze indwara afite, agendana, akorana akazi. Byabarumwanzi rero ubu uramutse upfuye ntwavuga ngo “yari warapfuye kera”.
Tugarutse kubyo umuco wa Kinyarwanda uteganya ndagirango menyeshe Byabarumwanzi ko hari amagambo umuntu atavugwa iyo umuntu atakaje ubuzima, iyo abantu bafite ikiriyo, iyo igihugu kiri mu cyunamo cyangwa mu bindi bihe bifitanye isano n’imihango y’urupfu cyangwa gushyingura abitabye imana.
Ariko ikintu kibabaje kurushaho ni ukuntu umuntu nka Byabarumwanzi adashobora kwitondera ibyavuga nibura ngo najya kubivuga abanze atekereze inshingano ze nk’intumwa ya Rubanda: Byabarumwanzi aba muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside. Byabarumwanzi aramutse atirengagije inshingano zijyanye n’iyi Komisiyo abamo ntiyavuga amagambo nkariya.
Kwica akazi, kuvangira bagenzi be, kwangisha abaturage ubutegetsi
Byabarumwanzi na bagenzi be bari muri Nyamagabe banasuye na Gereza baganiriza abafungwa biganjemo abakoze jenoside yakorewe abatutsi. Bamporiki yatanze ikiganiro abafungwa baranyurwa bamuha amashyi y’urufaya. Byabarumwanzi afashe ijambo abwira abafungwa ngo “ Jye sinkeneye ayo mashyi mwahaye Bamporiki”. Arakomeza aravuga ngo “Hon. Bamporiki, mujye mumuha amashyi jye sindi inkomamashyi nka Bamporiki”.
Aya ni amagambo mabi cyane muri politiki. Kubwira abafungwa ko adakeneye amashyi nk’ayari amaze guhabwa Bamporiki nyuma kubaganiriza bakanyurwa, bivuze ko Byabarumwanzi yagiye kuganiriza abafungwa yumva atari ngombwa, yumva atari ngombwa kubaha ubutumwa bubafasha cyangwa bubanyura nubwo bafunze, ntiyari yiteguye kumvisha abafungwa akamaro ka gahunda y’ubutabera, guhana no guhanura abafungwa no kubagaragaza isano iyo gahunda ifitanye na Genoside yakorewe abatutsi n’ibindi.
Nkaho ibyo bitari bihagije, Byabarumwanzi yongeyeho ko Bamporiki ari inkomamashyi. Ubundi umuntu bamwita inkomamashyi iyo ari umuntu urangwa no guhakwa cyane kuri shebuja ku buryo burenze igipimo gikenewe. Aha umuntu yakwibaza icyo bitwaye Byabarumwanzi kuba Bamporiki ari inkomamashyi cyane cyane ko badasangiye ishyaka.
Tubishyize mu mvugo ya giturage twavuga ko Shebuja wa Bamporiki ari RPF Inkotanyi. Kugaya rero ko Bamporiki akomera amashyi RPF, ahakwa cyane kuri RPF bifite icyo bihishe kandi kibi. Kuko kuba Bamporiki yahakwa kuri RPF atari icyaha, cyangwa inenge kuburyo Byabarumwanzi yabigaya mu ruhame. Mu yandi magambo ikibazo Byabarumwanzi ntagifite k’ukoma amashyi (Bamporiki) ahubwo agifite k’uyakomerwa (RPF). Ibyo Byabarumwanzi yavuze bigaragaza ko ikigega ibitekerezo bye ubu ari ukurwanya RPF n’umurongo n’ibikorwa byabo.
Byabarumwanzi arongera ati sindi inkomamashyi nka Bamporiki. Bivuze ngo ibyo Byabarumwanzi yagezeho murwego rwa politiki ntawe abikesha, ntawabimugejejeho mbega ni a self made man muri politiki. Byabarumwanzi uribeshya cyane, iki gihugu ugikesha byinshi birimo n’ibirenze ubikwiriye.
Byabarumwanzi yakomeje avuga ko iby’iyi Leta atabizi ngo azi ibyo muri Leta ya Habyalimana. Intumwa ya rubanda ivuga ibi ubwo yaba yemera umurongo wa Leta iriho ? Ibi byabara umwanzi gusa ntawundi wabivuga akicaye mu ntebe yo guhagararira abanyarwanda.
Mu gusoza, Byabarumwanzi akwiye kumenya ko atari byiza gukurikiza amagambo mabi umuntu witabye Imana. Ntibyari ngombwa kuvuga ariya magambo Senateri Mucyo amaze kwitaba Imana cyane cyane yakurushaga agaciro n’ubugabo. Kwica akazi byo ukwiye kubibazwa naho kugaya abubaha bihagije ababayobora, buriya sibo uba ugaya ahubwo uba urwanya ababayobora.
Depite Byabarumwanzi Francois
Turasaba ko imyifatire ya Byabarumwanzi yayibazwa, akamburwa ubudahangarwa byaba ngombwa akayihanirwa.
Emmanuel-Kigali Umusomyi wa Rushyashya