Ku wa Gatandatu nibwo abandi banyarwanda batandatu barimo umugabo n’umugore bari bamaze imyaka 22 batuye muri Uganda birukanwe muri icyo gihugu, aho batandukanyijwe n’abana babo. Abanyarwanda birukanywe ku wa 9 Gashyantare 2019 barimo umugabo n’umugore bamaranye imyaka 22 muri Uganda, boherejwe nyuma y’iminsi bafunzwe.
Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuga ko bafatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa, bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakoreshwa imirimo y’uburetwa, ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.
Mukamazera Béatrice yavuze ko yagiye muri Uganda mu 1997, ashaka imibereho ndetse agura ubutaka, anahabonera urubyaro rw’abana batandatu.
Yagize ati “Abana bamaze kuba benshi, ubuyobozi bwatubwiye ko tugomba gushaka ibibaranga. Baduhaye indangamuntu, abana na bo babahaye ibyangombwa by’amashuri n’indangamuntu zibaranga mu gihugu barimo.”
Uyu mubyeyi yafashwe asubiye muri Uganda avuye gushyingura umuntu wo mu muryango wari witabye Imana.
Yagize ati “Twaje gutabara, tumaze gushyingura umukecuru, turataha. Ku mupaka baduhaye icyangombwa cy’urugendo cy’umunsi umwe. Twageze mu nzira badukura mu modoka batubwira ko icyangombwa dufite kitemewe, kigomba kugarukira Kisoro. Badusubije inyuma, badushyira ahantu baratubaza, turisobanura hanyuma bajya kudufunga, tumazemo iminsi ine.’’
Mukamazera n’umugabo we witwa Juvénal bari batuye mu gace ka Butorogo. Yavuze ko berekanye ibyangombwa byabo bya Uganda, abapolisi babashyiraho dosiye yo gutunga indangamuntu ebyiri.
Yakomeje ati “Abana baraduhamagaye batubwira ko birukanwe ku ishuri, tubabwira ko twagize ibibazo mu nzira, tubasaba kwihangana. Natwe twabuze aho tujya.”
Manirakiza Obed we yari amaze imyaka ibiri afungiwe muri Uganda kuva ku wa 26 Kanama 2017.
Yagize ati “Nashinjwe kwinjira mu gihugu nta byangombwa mfite. Twe twanyuraga ku mupaka ariko twagera muri Uganda tugakora, ibibazo uhuye nabyo warengejeho umunsi umwe bakagufata, bakakubaza icyo wakoraga icyo gihe.”
Barakubitwa bakanakoreshwa imirimo ivunanye
Manirakiza wambuwe ibyangombwa byose yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza za Uganda babaye ibikoresho byo kwifashishwa mu mirimo minini yo muri Uganda.
Ati “Abanyarwanda ni bo birirwa bahinga mu mirima y’ahitwa Kiburara na Kabale, bari mu mashyamba babaza, ni bo bubakira Uganda, bagacukura imiferege n’imihanda.”
Yakomeje asobanura ko hari aho wageraga bakakuryanira inzara, bavuga bati dore ‘cya Kinyarwanda’.
Ati “Twarakubiswe bikomeye. Badushoreraga nk’inka ariko ukagera aho wumva unaniwe kubera n’inzara, baduhaga amazi bakuye mu bishanga arimo n’imyorogoto, ukanywa amabakure nk’abiri.”
Imirimo y’agahato irimo kwikorera ingiga z’ibiti ikoreshwa Abanyarwanda bafungirwa muri gereza zo muri Uganda, bayisozaga izuba rirenze. Abanyamahirwe babonaga ifunguro ry’ibisigazwa ry’ibyo Abanya-Uganda bariye, babanje kubafurira.
Maniriho Aimable w’imyaka 58 amaze imyaka ibiri muri gereza. Yafashwe avuye gupagasa, akurwa mu modoka yarimo igeze Nyakabande.
Ati “Imodoka ya Polisi ni yo yatujyanye i Kisoro turara kuri sitasiyo, bucyeye batujyana kuri gereza ya Kisoro. Nafashwe kuko icyangombwa cyanjye cyari cyarengeje igihe.”
Uyu musaza avuga ko ageze muri Gereza ya Kabale yahise arwara, ajyanwa kuvurirwa ahitwa Makanga.
Ati “Abandi bababyutsaga mu gitondo babuka inabi. Njye kuko nari ndwaye nta kindi kibazo nahuye nacyo”
Utanze ruswa ararekurwa
Abatanze ubuhamya bavuga ko Gereza za Uganda zimakaje ruswa, ku buryo ufite amafaranga ayatanga akarekurwa.
Habumuremyi Marc wafatiwe hafi y’ahitwa Kiboga, abamutaye muri yombi bamusabye kwishyura amafaranga asaga miliyoni n’imitwaro 80 y’amashilingi ya Uganda ngo arekurwe.
Yagize ati “Twabuze amafaranga, twemera gufungwa imyaka ibiri. Ubuzima bwaho bwari bubi kubera gukorera ku gahato. Batubwiraga ko turi gukorera amafaranga baduciye, twananiwe kuyishyura. Akazi kananiranaga kahabwaga Abanyarwanda.”
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.
Mu cyumweru gishize, Abanyarwanda 29 bazwi batawe muri yombi, bafungirwa muri Uganda binyuranye n’amategeko nyuma boherezwa mu Rwanda.
Src : IGIHE