• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019 ITOHOZA

Ku wa Gatandatu nibwo abandi banyarwanda batandatu barimo umugabo n’umugore bari bamaze imyaka 22 batuye muri Uganda birukanwe muri icyo gihugu, aho batandukanyijwe n’abana babo. Abanyarwanda birukanywe ku wa 9 Gashyantare 2019 barimo umugabo n’umugore bamaranye imyaka 22 muri Uganda, boherejwe nyuma y’iminsi bafunzwe.

Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuga ko bafatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa, bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakoreshwa imirimo y’uburetwa, ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.

Mukamazera Béatrice yavuze ko yagiye muri Uganda mu 1997, ashaka imibereho ndetse agura ubutaka, anahabonera urubyaro rw’abana batandatu.

Yagize ati “Abana bamaze kuba benshi, ubuyobozi bwatubwiye ko tugomba gushaka ibibaranga. Baduhaye indangamuntu, abana na bo babahaye ibyangombwa by’amashuri n’indangamuntu zibaranga mu gihugu barimo.”

Uyu mubyeyi yafashwe asubiye muri Uganda avuye gushyingura umuntu wo mu muryango wari witabye Imana.

Yagize ati “Twaje gutabara, tumaze gushyingura umukecuru, turataha. Ku mupaka baduhaye icyangombwa cy’urugendo cy’umunsi umwe. Twageze mu nzira badukura mu modoka batubwira ko icyangombwa dufite kitemewe, kigomba kugarukira Kisoro. Badusubije inyuma, badushyira ahantu baratubaza, turisobanura hanyuma bajya kudufunga, tumazemo iminsi ine.’’

Mukamazera n’umugabo we witwa Juvénal bari batuye mu gace ka Butorogo. Yavuze ko berekanye ibyangombwa byabo bya Uganda, abapolisi babashyiraho dosiye yo gutunga indangamuntu ebyiri.

Yakomeje ati “Abana baraduhamagaye batubwira ko birukanwe ku ishuri, tubabwira ko twagize ibibazo mu nzira, tubasaba kwihangana. Natwe twabuze aho tujya.”

Manirakiza Obed we yari amaze imyaka ibiri afungiwe muri Uganda kuva ku wa 26 Kanama 2017.

Yagize ati “Nashinjwe kwinjira mu gihugu nta byangombwa mfite. Twe twanyuraga ku mupaka ariko twagera muri Uganda tugakora, ibibazo uhuye nabyo warengejeho umunsi umwe bakagufata, bakakubaza icyo wakoraga icyo gihe.”

Barakubitwa bakanakoreshwa imirimo ivunanye

Manirakiza wambuwe ibyangombwa byose yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza za Uganda babaye ibikoresho byo kwifashishwa mu mirimo minini yo muri Uganda.

Ati “Abanyarwanda ni bo birirwa bahinga mu mirima y’ahitwa Kiburara na Kabale, bari mu mashyamba babaza, ni bo bubakira Uganda, bagacukura imiferege n’imihanda.”

Yakomeje asobanura ko hari aho wageraga bakakuryanira inzara, bavuga bati dore ‘cya Kinyarwanda’.

Ati “Twarakubiswe bikomeye. Badushoreraga nk’inka ariko ukagera aho wumva unaniwe kubera n’inzara, baduhaga amazi bakuye mu bishanga arimo n’imyorogoto, ukanywa amabakure nk’abiri.”

Imirimo y’agahato irimo kwikorera ingiga z’ibiti ikoreshwa Abanyarwanda bafungirwa muri gereza zo muri Uganda, bayisozaga izuba rirenze. Abanyamahirwe babonaga ifunguro ry’ibisigazwa ry’ibyo Abanya-Uganda bariye, babanje kubafurira.

Maniriho Aimable w’imyaka 58 amaze imyaka ibiri muri gereza. Yafashwe avuye gupagasa, akurwa mu modoka yarimo igeze Nyakabande.

Ati “Imodoka ya Polisi ni yo yatujyanye i Kisoro turara kuri sitasiyo, bucyeye batujyana kuri gereza ya Kisoro. Nafashwe kuko icyangombwa cyanjye cyari cyarengeje igihe.”

Uyu musaza avuga ko ageze muri Gereza ya Kabale yahise arwara, ajyanwa kuvurirwa ahitwa Makanga.

Ati “Abandi bababyutsaga mu gitondo babuka inabi. Njye kuko nari ndwaye nta kindi kibazo nahuye nacyo”

Utanze ruswa ararekurwa

Abatanze ubuhamya bavuga ko Gereza za Uganda zimakaje ruswa, ku buryo ufite amafaranga ayatanga akarekurwa.

Habumuremyi Marc wafatiwe hafi y’ahitwa Kiboga, abamutaye muri yombi bamusabye kwishyura amafaranga asaga miliyoni n’imitwaro 80 y’amashilingi ya Uganda ngo arekurwe.

Yagize ati “Twabuze amafaranga, twemera gufungwa imyaka ibiri. Ubuzima bwaho bwari bubi kubera gukorera ku gahato. Batubwiraga ko turi gukorera amafaranga baduciye, twananiwe kuyishyura. Akazi kananiranaga kahabwaga Abanyarwanda.”

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, Abanyarwanda 29 bazwi batawe muri yombi, bafungirwa muri Uganda binyuranye n’amategeko nyuma boherezwa mu Rwanda.

Src : IGIHE

2019-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda  k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Editorial 20 Oct 2016
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Editorial 08 Mar 2017
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Editorial 23 Oct 2017
Kivu y’Amajyepfo : Intambara iraca ibintu hagati y’Umutwe wa ‘ Gumino Banyamulenge ‘  n’abarwanyi b’Umutwe wa Mai-Mai (Aoci).

Kivu y’Amajyepfo : Intambara iraca ibintu hagati y’Umutwe wa ‘ Gumino Banyamulenge ‘ n’abarwanyi b’Umutwe wa Mai-Mai (Aoci).

Editorial 31 May 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru