• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Editorial 03 Nov 2016 Mu Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda irahamya ko kugeza ubu abanyarwanda 17 bigaga muri Kaminuza ya Makerere bakiri muri iki gihugu.

Iravuga ko yabasuye aho baherereye nyuma y’aho Perezida Museveni afungiye iyi Kaminuza, yugarijwe n’imyigaragambyo ikaze, ikorwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu.

Izuba rirashe cyatangaje ko Ambasade ivuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza basanzwe bafashwa n’umuryango MasterCard, basabwe kuguma aho basanzwe bacumbitse kugeza igihe iyi kaminuza izafungurirwa.

Gusa u Rwanda ruravuga ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko aba banyeshuri bifuza kugaruka mu Rwanda, rwiteguye kubafasha.

-4581.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage

Ibi byose bije nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, Perezida Yoweri Museveni ategetse ko Kaminuza ya Makerere ifungwa, nyuma yo kwadukamo n’imyigaragambyo.

Abanyeshuri ba Makerere bangije bimwe mu bikoresho by’iyi kaminuza, aho bifuza ko abarimu babo bagaruka mu kazi.

Hagati aho Perezida Yoweri Museveni aho aherereye mu Ntara ya Luwero, yavuze ko agiye guhangana mu buryo bukomeye n’abarimu biyi kaminuza.

Yagize ati “Ngiye guhangana n’ibi bibazo by’imyitwarire mibi iri muri iyi kaminuza, ntabwo nzihanganira aba barimu kuko bigaragara ko bashaka amafaranga gusa aho gushyira imbere kwigisha, turashaka abarimu bashobora guhembwa amafaranga menshi, ariko ubu icyo dushyize mbere ni gahunda zirimo kubaka imihanda n’ibindi, mu gihe dufite abaturage bafite imico nk’iyi yo guhora mu myigaragambyo ntabwo byaba ri byiza.”

Aba barimu bo bashaka ko bahabwa amafaranga yabo y’uduhimbazamusyi two guhera muri Gashyantare kugeza muri uku kwezi.

-4580.jpg

Abanyeshuri babanyarwanda mukeragati

Perezida Museveni we yavuze ko ubu atari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo.

Yavuze ko ibyakozwe n’aba barimu bimeze nk’umuhinzi ushobora kureka kuzongera guhinga kubera ko yabuze imvura.

Yijeje ko mu minsi mike iyi kaminuza iri bwongere gufungurwa.

Kaminuza ya Makerere yashinzwe mu mwaka wa 1922, kugeza ubu yigwamo n’abanyeshuri barenga 40.000.

2016-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Editorial 28 May 2021
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Editorial 18 Jun 2021
Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Editorial 08 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Editorial 06 Nov 2017
Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018
UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial
Mu Mahanga

UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

Editorial 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru