Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Laforge bazeye Fils amazina ye y’ukuri Ignace Nkaka, yari asanzwe avugira umutwe wa FDLR FOCA , urwanira mu mashyamba ya Congo n’ushinzwe ubutasi batawe muri yombi tariki 16 Ukuboza 2018, n’ingabo za Congo FARDC, nyuma ubuyobozi bwa Congo bubashyikiriza u Rwanda.
Ni amakuru yamenyekanye uwo munsi kuwa 16 Ukuboza, atangajwe n’ingabo za Congo nyuma y’imirwano zagiranye n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Rugari muri Kibumba, umujyi uri ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza Rutshuru.
Amakuru agera kuri Rushyashya, avuga ko Ignace Nkaka yatawe muri yombi ahitwa Bunagana kuwa 16 Ukuboza hamwe na Lt Col Theophile uzwi nka Abega wari ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR FOCA bava mu gihugu cya Uganda.
Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara
Byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza 2018, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aba bombi kandi bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nsekanabo ngo yagiye ahura na Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC, Ubwo bafatwaga ngo bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.
Philemon Mateke, wanga Abatutsi urunuka
Laforge bazeye Fils, avuka mu karere ka Nyabihu mu cyahoze ari komini Karago muri Segiteri Nanga, mu 1994 akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyakinama, aho yavuye ahungira Kibumba mu cyahoze ari Zaire, yatahutse mu Rwanda ariko 1998 yiyunga n’umutwe wa ALIR ajya mu ishami ry’abakora politiki.
Laforge bazeye Fils na mugenzi we bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze nyuma ya 1994 ubwo Ex-FAR yahungiraga muri RDC, igashinga imitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa mbere saa yine nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo maze Umucamanza atangiza iburanisha aho Nsekanabo yunganiwe na Me Dukeshimana Beata naho Bazeye Nkaka akaba yari kunganirwa na Me Munyendatwa Milton, ariko ntiyabonetse asaba ko ahamagarwa bakumva aho ageze ariko birakorwa ntiyitaba telefoni igendanwa nkuko bitangazwa na Igihe.com
Bazeye yasabye ko ategerezwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko utategereza umuntu utitaba busaba ko yiburanira cyangwa urubanza rukimurwa.
Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko urubanza rwimurwa, umwunganizi wa Bazeye yahise aza ababuranyi bemera ko urubanza rukomeza.
Bazeye kandi akekwaho icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, binyuze mu kinyamakuru ’Ijwi rya rubanda’ yabereye umwanditsi mukuru mu 1998, byamuzamuye akaba umuvugizi; inyandiko zigenewe abanyamakuru yasohoye, ibiganiro yatanze avuga ko barwanya u Rwanda.
Hari kandi itangazo ryo ku wa 7 Gashyantare 2016 yasinye avuga ko ubwicanyi bwabaye ahitwa Miliki bwatewe na Leta y’u Rwanda ndetse ko abo baturage bicwa n’Iingabo z’u Rwanda, byose bigamije kwangisha leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.
Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, Bazeye yavuze ko yagiye muri FDLR, ihari ariko yasanze atari ko yitwa ahubwo afasha mu kuyishinga.
Kuri Abega Nsekanabo Jean Pierre, akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi FDLR yagiye igaba yaba mu Rwanda cyangwa ahandi. Nk’umwe mu basirikare bakuru yabigizemo uruhare nubwo mu ibazwa rye yavuze ko nta cyagabwe mu Rwanda yagiyemo.
Yemera ko hari ibitero byagabwe na FDLR, ko hari icyagabwe mu 2012 muri Bisate na Kabatwa cyari kiyobowe na Gen. Gakwerere, icyagabwe Bugeshi n’icyo mu 2018 cyagabwe i Busasamana muri Rubavu.
Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uwari mu rwego rw’iperereza yabibazwa kuko ibyo bitero bigabwa hagendewe ku makuru.
Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.
Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.
Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati “Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi”.
Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.
Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.
Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.