• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarundi bazindukiye mu matora ya Kamarampaka ishobora kwemerera Nkurunziza kuyobora kugeza mu 2034

Abarundi bazindukiye mu matora ya Kamarampaka ishobora kwemerera Nkurunziza kuyobora kugeza mu 2034

Ubwanditsi 17 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abarundi bagera kuri miliyoni eshanu bazindukiye  mu matora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ashobora guha Perezida Pierre Nkurunziza uburenganzira bwo kuyobora kugeza mu 2034, ndetse abaturage basabwe gutora ‘Yego’ ku bwinshi.

Aya matora yo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018, arakorwa nta ndorerezi mpuzamahanga zihari, ibintu Komisiyo y’Amatora mu Burundi yasobanuye ko byatewe n’uko nta zigeze zibisabira ibyangombwa.

Bimwe mu biteganywa muri aya mavugurura ku Itegeko Nshinga ryakoreshwaga guhera mu 2005 ni uko harimo ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri w’Intebe utari ukibaho nubwo wahozeho, ndetse imyanya ya ba visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akajya aba umwe gusa, ubwo bubasha nabwo bugahabwa perezida.

Hanateganywamo ko manda y’imyaka ya Perezida wa Repubulika yava kuri itanu ikaba irindwi, ariko Perezida akajya ayobora manda ebyiri gusa zikurikirana. Gusa ayo mavugurura aha umwihariko perezida uriho, wo kwiyamamariza izo manda hatarebwe ku zo amaze kuyobora.

Bivuze ko Perezida Nkurunziza wahoze ari umwarimu wa siporo akaza no kuba umwe mu barwanyi bakomeye, ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryamuha kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi nyuma ya 2020 ubwo azaba asoje manda ye ya gatatu.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, iri vugurura ntacyo rihindura ku ngingo igena ko muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, 60% bagomba kuba ari Abahutu na 40 % bakaba Abatutsi. Gusa riha Sena ububasha bwo kuba yahindura iyo mibare.

Aya matora agiye kuba mu gihe Radio BBC n’Ijwi Rya Amerika ziheruka gufungwa mu Burundi zishinjwa imyitwarire idakwiye, mu gihe Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yo yihanangirijwe. Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakunze guhanika ijwi bagaragaza ko aya matora anyuranyije n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.

Biteganywa ko Perezida Nkurunziza w’imyaka 54 yongera akiyamamaza mu myaka ibiri iri imbere, mu gihe no mu 2015 abatavuga rumwe nawe bavugaga ko adakwiye kwiyamamaza, bigakurura imvururu zaguyemo abasaga 1200, abagera hafi ku 500 000 bagana iy’ubuhungiro.

2018-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Ubwanditsi 18 Oct 2022
Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Aug 2020
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?
IMIKINO

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi
Mu Mahanga

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru