• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Dr. Nabeel Goheer, yagendereye u Rwanda mu gihe rwitegura kwakira mu 2020 inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

U Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ya 20 ubwo muri Mata 2018 abakuru b’ibihugu bya Commonwealth bari mu nama mu Ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Buckingham Palace.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangarije kuri Twitter ko Dr. Nabeel Goheer yakiriwe ku wa 6 Kanama 2018 n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Amb. Nduhungirehe Olivier, baganira ku “ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihurira muri Commonwealth yo mu 2020”.

Dr. Nabeel Goheer yungirije Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

U Rwanda ruri mu yiteguro y’iyo nama ikomeye ndetse n’imirimo y’iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera iri kwihutishwa kugira ngo abazayitabira bazagikoreshe.

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ikomeye ya Commonwealth nyuma y’igihe gito rwinjiyemo mu 2009. Iyi nama yitezwemo abakuru b’ibihugu benshi kuko uyu muryango uhuza ibihugu 53.

U Rwanda ni rwo rwasabye kwakira iyi nama nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’inama iheruka yabereye mu Bwongereza, wavugaga ko “Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020.”

U Rwanda rwizewe ku mutekano rumaze kumenyera gutegura inama zikomeye kandi zikagenda neza, by’umwihariko nyuma yo gutahwa kwa Kigali Convention Centre muri Nyakanga 2016. Muri uyu mwaka wa 2018, hakiriwe iy’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ubwanditsi 10 Apr 2020
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago
HIRYA NO HINO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018
MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Hon Theobard Mporanyi  ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi  watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )
Mu Mahanga

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Ubwanditsi 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru