Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ibiri ishize birimo no kwangwa n’Abanya-Uganda byatumye igihugu gikomeza gutera imbere mu gihe umuturanyi washoje intambara yabihombeyemo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, atangiza Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.
Mu mpanuro ze, Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’abandi ko ibibazo bahura nabyo by’imikorere idahwitse kandi yisubiramo bikwiye kugira iherezo.
Yagaragaje ko mu 2018-2019, u Rwanda rwagize amahirwe mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu kandi mu 2020 biteganyijwe gutumbagira.
Ati ‘‘Kubona byaragenze neza bitewe n’ibibazo twagize, ndashaka ko mubyumva neza. Hari ibintu twagiye tunyuramo mu 2018-2019 na n’ubu tukinyuramo by’ibibazo ariko byaduhaye gukora neza no gutera intambwe kuko twarakangutse turabibona.’’
Mu kumvisha abayobozi ko hari amakosa bakora buri gihe, yabahaye urugero rw’uburyo Uganda ihora ishaka kuyobora u Rwanda nyamara ari inzozi zidashobora kuba impamo.
Ati ‘‘Abanya-Uganda bahora bashaka ko tuba uko babishaka, ngo bategeke Uganda, bategeke n’u Rwanda. Nabo ntibumva ni nkamwe. Iyaba bumvaga bari bakwiye kumva ko ibyo bidashoboka. Turaziranye, baratuzi, turabazi. Bazi ko bidashoboka. Bafasha abaza gutera igihugu, ubu turabafite, mujya mubabona bajya mu nkiko. Bamwe bari mu nkiko, abandi ntibagize amahirwe yo kugera mu nkiko, urubanza rwaciriwe aho bari bari.’’
U Rwanda rushinja Uganda gushimuta Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo, gukorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bwarwo irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa no kubangamira ubucuruzi bwarwo.
Mu ntangiriro za 2019, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo ari naho iki gihugu gihera kivuga ko rwafunze imipaka.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nubwo Abanya-Uganda basaba u Rwanda gufungura imipaka, ngo nibo bayifunze ubwabo.
Ati “Igihe buri Munyarwanda wese wambuka umupaka, azafatwa agakubitwa, akicwa, […] kuko twageze aho tubwira Abanyarwanda bati uko mufatwa muri Uganda, ntitwabwira Abanya-Uganda uko bafata Abanyarwanda muri Uganda. Nagiyeyo kenshi, namwe mbibabwiye kenshi.’’
Yongeyeho ko icyo adafite ari uburenganzira bwo gutegeka Abanya-Uganda uko bagenza Abanyarwanda ariko ashobora kubwira Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda.
Ati “Abantu babanga, batabashaka murajya he? Mwe mwicaye aha hari abari barishwe n’agahinda ko batagishobora kujya muri Uganda. Kwicwa n’agahinda ko kutajya aho batagushaka, ako gahinda ni bwoko ki?’’
Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyatumye abayobozi bakanguka batangira guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda ngo babone serivisi z’uburezi, ubuvuzi no guhaha muri Uganda n’i Burundi.
Ati “Aho abantu bakangukiye, mbese Abanya-Uganda batangira kuvuga ngo aba Banyarwanda bihaye kutaza hano kandi twari tubatunze, nimubahe amezi abiri gusa baraba barize batakambye, baza kudupfukamira barira kuko baraza gusonza.’’
“Mu 2019 nibwo ubukungu bwakuze kuruta ubusanzwe. Uyu mwaka tuzagera hejuru ya 10%. Kuki se kandi dufite ibibazo ku mipaka, ni gute wabisobanura? Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye kuko iyo urebye mu kinyuranyo mu bicuruzwa, igihugu cy’igituranyi cyahombye hagati ya miliyoni 200-300 z’amadolari. Muri ayo amwe niyo yagarutse iwacu, aho akwiriye kuba ari. Hari abikorera, abakozi ba leta bari baribagiwe abaturage n’isoko turaza kubishyiramo umwete.’’
Yabwiye abayobozi ko bitari bikwiye ko ibikorwaremezo bitinda kwegerezwa abaturage kandi hari n’ibyari mu ngengo y’imari. Yavuze ko byabaye ngombwa ko abantu bari baratawe bongera kwegerwa bituma ibirimo ibicuruzwa byongera gutwarwa ku mipaka n’ibindi.
Yashimangiye ko bidakwiye ko umuntu ahaha icyo ashobora kwiha, cyane ko aba anizigamira.
Mu mpera za Mutarama 2020, Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda yamusabye kubwira Abanyarwanda kongera gutemberera muri icyo gihugu, akabyanga.
Ni ubusabe bwakurikiye irekurwa ry’Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko mu gihe udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya.
Ku wa 14 Gashyantare 2020, Intumwa z’u Rwanda na Uganda zemeranyije ku myanzuro itandatu igamije kwihutisha gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi, mbere y’uko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahurira mu nama ku wa 21 Gashyantare 2020, izabera ku mupaka wa Gatuna.