• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye- Kagame avuga kuri Uganda

Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye- Kagame avuga kuri Uganda

Ubwanditsi 17 Feb 2020 POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ibiri ishize birimo no kwangwa n’Abanya-Uganda byatumye igihugu gikomeza gutera imbere mu gihe umuturanyi washoje intambara yabihombeyemo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, atangiza Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

Mu mpanuro ze, Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’abandi ko ibibazo bahura nabyo by’imikorere idahwitse kandi yisubiramo bikwiye kugira iherezo.

Yagaragaje ko mu 2018-2019, u Rwanda rwagize amahirwe mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu kandi mu 2020 biteganyijwe gutumbagira.

Ati ‘‘Kubona byaragenze neza bitewe n’ibibazo twagize, ndashaka ko mubyumva neza. Hari ibintu twagiye tunyuramo mu 2018-2019 na n’ubu tukinyuramo by’ibibazo ariko byaduhaye gukora neza no gutera intambwe kuko twarakangutse turabibona.’’

Mu kumvisha abayobozi ko hari amakosa bakora buri gihe, yabahaye urugero rw’uburyo Uganda ihora ishaka kuyobora u Rwanda nyamara ari inzozi zidashobora kuba impamo.

Ati ‘‘Abanya-Uganda bahora bashaka ko tuba uko babishaka, ngo bategeke Uganda, bategeke n’u Rwanda. Nabo ntibumva ni nkamwe. Iyaba bumvaga bari bakwiye kumva ko ibyo bidashoboka. Turaziranye, baratuzi, turabazi. Bazi ko bidashoboka. Bafasha abaza gutera igihugu, ubu turabafite, mujya mubabona bajya mu nkiko. Bamwe bari mu nkiko, abandi ntibagize amahirwe yo kugera mu nkiko, urubanza rwaciriwe aho bari bari.’’

U Rwanda rushinja Uganda gushimuta Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo, gukorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bwarwo irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Mu ntangiriro za 2019, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo ari naho iki gihugu gihera kivuga ko rwafunze imipaka.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nubwo Abanya-Uganda basaba u Rwanda gufungura imipaka, ngo nibo bayifunze ubwabo.

Ati “Igihe buri Munyarwanda wese wambuka umupaka, azafatwa agakubitwa, akicwa, […] kuko twageze aho tubwira Abanyarwanda bati uko mufatwa muri Uganda, ntitwabwira Abanya-Uganda uko bafata Abanyarwanda muri Uganda. Nagiyeyo kenshi, namwe mbibabwiye kenshi.’’

Yongeyeho ko icyo adafite ari uburenganzira bwo gutegeka Abanya-Uganda uko bagenza Abanyarwanda ariko ashobora kubwira Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda.

Ati “Abantu babanga, batabashaka murajya he? Mwe mwicaye aha hari abari barishwe n’agahinda ko batagishobora kujya muri Uganda. Kwicwa n’agahinda ko kutajya aho batagushaka, ako gahinda ni bwoko ki?’’

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyatumye abayobozi bakanguka batangira guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda ngo babone serivisi z’uburezi, ubuvuzi no guhaha muri Uganda n’i Burundi.

Ati “Aho abantu bakangukiye, mbese Abanya-Uganda batangira kuvuga ngo aba Banyarwanda bihaye kutaza hano kandi twari tubatunze, nimubahe amezi abiri gusa baraba barize batakambye, baza kudupfukamira barira kuko baraza gusonza.’’

“Mu 2019 nibwo ubukungu bwakuze kuruta ubusanzwe. Uyu mwaka tuzagera hejuru ya 10%. Kuki se kandi dufite ibibazo ku mipaka, ni gute wabisobanura? Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye kuko iyo urebye mu kinyuranyo mu bicuruzwa, igihugu cy’igituranyi cyahombye hagati ya miliyoni 200-300 z’amadolari. Muri ayo amwe niyo yagarutse iwacu, aho akwiriye kuba ari. Hari abikorera, abakozi ba leta bari baribagiwe abaturage n’isoko turaza kubishyiramo umwete.’’

Yabwiye abayobozi ko bitari bikwiye ko ibikorwaremezo bitinda kwegerezwa abaturage kandi hari n’ibyari mu ngengo y’imari. Yavuze ko byabaye ngombwa ko abantu bari baratawe bongera kwegerwa bituma ibirimo ibicuruzwa byongera gutwarwa ku mipaka n’ibindi.

Yashimangiye ko bidakwiye ko umuntu ahaha icyo ashobora kwiha, cyane ko aba anizigamira.

Mu mpera za Mutarama 2020, Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda yamusabye kubwira Abanyarwanda kongera gutemberera muri icyo gihugu, akabyanga.

Ni ubusabe bwakurikiye irekurwa ry’Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko mu gihe udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya.

Ku wa 14 Gashyantare 2020, Intumwa z’u Rwanda na Uganda zemeranyije ku myanzuro itandatu igamije kwihutisha gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi, mbere y’uko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahurira mu nama ku wa 21 Gashyantare 2020, izabera ku mupaka wa Gatuna.

2020-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ubwanditsi 05 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Ubwanditsi 17 Jul 2016
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi
Amakuru

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ubwanditsi 02 Oct 2020
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Ubwanditsi 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru