• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ibinyoma bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukerensa umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ni nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32, FDLR itakabaye ikiri ikibazo ku Rwanda.

Ati “Ese abagize FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, nyuma y’imyaka 32 baracyari ikibazo ku Rwanda? Oya.”

Mu buryo bwo kukijisha no kuyobya abantu ku mikoranire ya RDC n’uyu mutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, Muyaya yavuze ko FDLR itari ikibazo, ahubwo yongera kujijishya, asubiramo ko impamvu y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari amabuye y’agaciro.

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo binyoma bya Guverinoma ya RDC ku kibazo cya FDLR bikwiye kugira aho bigarukira.

Yibukije ko ku wa 21 Werurwe 2024, mu nama yahuje abaminisitiri mu biganiro bya Luanda, uwari Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, yagaragaje ubushake kuri gahunda yo kurandura FDLR.

Yasobanuye kandi ko mu itangazo rya nyuma byari byanashyizweho umucyo mu buryo bugaragara, ko FDLR igomba gusenywa, u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Yavuze ko Isi yose yatunguwe no kubona Lutundula wari wemeje ibyo, nyuma y’iminsi ibiri gusa, ahakana ko FDLR itabaho.

Ati “Twese twatunguwe no kumva nyuma y’iminsi ibiri mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, Lutundula Christophe ubwe avuga ko FDLR itabaho, anajya kure, abaza umunyamakuru kumubwira aho abo bagize uwo mutwe baba baherereye.”

Nyuma y’amezi atandatu gusa kandi muri Nzeri 2024, hamwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FARDC yagaragaje ko iri gutegura ibitero ku birindiro bya FDLR.

Ati “Ku bw’amahirwe make ibyo bikorwa bya gisirikare ntacyo byatanze kubera impamvu yumvikana y’uko umusirikare mukuru wa FARDC, Gen Peter Cirimwami yari yahaye amakuru inshuti ze za FDLR mbere yo kugaba ibitero. Ibyo byarakaje cyane Abanyamerika babitugaragarije mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje ati “Nyuma y’ibyo byose kandi mu tariki ya 31 Ukwakira 2024, abahagarariye ingabo n’ubutasi bo mu Rwanda, RDC na Angola bahuriye i Luanda bemeranya muri gahunda y’ibikorwa yo kurandura FDLR izwi cyane nka CONOPS. Iyo gahunda ya CONOPS yemejwe n’abaminisitiri b’ibihugu bitatu mu nama ya gatandatu yabahuje muri Angola ku wa 25 Ugushyingo 2024.”

Yakomeje yerekana kandi ko kuri uwo munsi wa Tariki 25 Ugushyingo 2024, habaye inama nibura ebyiri zahuje abayobozi bakuru ba FARDC n’aba FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru nubwo hari hemejwe gahunda yo kuyisenya burundu.

Ati “Nagaragarije izo mpungenge n’uko kubusanya bagenzi banjye ubwo twari mu nama y’abaminisitiri, yabaye ku nshuro ya karindwi ari na yo nama ya nyuma y’abaminisitiri yateraniye i Luanda ku wa 14 Ukuboza 2024, mu kugaragaza ubushake buke bwa politiki ku butegetsi bwa Kinshasa mu kibazo cya FDLR.”

Yongeye kandi kwibutsa ko gahunda ya CONOPS ari ikintu cy’ingenzi ibiganiro bya Angola byari byagezeho, byanatumye ishyirwa no mu masezerano ya Washington yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Kurandura FDLR ni ingingo y’ingenzi cyane mu masezerano ya Washington no kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC. Biratangaje rero ko nyuma y’imyaka ibiri Christophe Lutundula agaragaje ubushake bwo gusenya FDLR, no kwemeza CONOPS i Luanda na Washington, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akomeje guhakana ko FDLR ihari, mu rwego rwo gushishikariza abantu gahunda ya Kinshasa yo kwica nkana amasezerano ya Washington ku ngingo zayo z’ingenzi.”

Imvugo isa n’ishaka kugaragaza ko FDLR itabaho cyangwa igizwe n’abasaza, igaragaza ubushake buke bw’ubutegetsi bwa RDC bwo kuyisenya nyamara ari yo ngingo nyamukuru iri mu masezerano ya Washington izafasha mu kugera ku mutekano usesuye mu Karere.

U Rwanda rukunze kugaragaza ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gushingira ku mubare w’abayigize, imyaka yabo ahubwo ko gishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside uyu mutwe wubakiyeho unakomeje gukwiza hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe na we yerekanye ko imvugo zidashira z’abayobozi ba RDC bashingira ku myaka y’abagize FDLR ari imwe mu mvugo zidafite ishingiro.

Ati “FDLR si umutwe wateguye Jenoside gusa, ahubwo ni n’umutwe w’abarwanyi ukomeza gushaka abanyamuryango bashya hashingiwe ngengabitekerezo yayo ya Jenoside, basangiza n’ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC nk’uko byagaragaye mu magambo ateye ubwoba y’umuvugizi wa FARDC yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu mu Ukuboza 2025.”

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n’ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Nduhungirehe yanyomoje RDC yavuze ko FDLR ari urwitwazo ku Rwanda

2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Ubwanditsi 29 Nov 2021
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Ubwanditsi 15 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi
POLITIKI

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu
Amakuru

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Ubwanditsi 25 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru