Bimaze kumenyerwa ko BBC-Gahuzamiryango yabaye umuzindaro w’abasebya Leta y’u Rwanda. Tariki 30 Kanama 2022 Ingabire Victoire Umuhoza ”IVU” yongeye kugirana ikiganiro n’ iyo radiyo yagaragaje ko ihora yiteguye guharabika u Rwanda, maze bongera gushinja u Rwanda “gushimuta impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”. Nta kimenyetso na kimwe IVU yagaragarije umufatanyabikorwa we BBC, cyerekana urwego rwa Leta rwaba rwararigishije abo bantu yita abarwanashyaka be.
Mu rubanza rwahamije Ingabire Victoire ibyaha byo gukorana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe ubimenyetso ko yoherereza FDLR amafaranga, akanayishakira abarwanyi haba mu Rwanda, haba no mu mahanga. Abo bantu yohereza mu mashyamba ya Kongo, nibo ahindukira akabeshya ko baburiwe irengero.
Birazwi ko Ingabire Victoire ari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka FDU-Inkingi. N’ikimenyimenyi abayoboke be bakusabanya amafaranga bita “INGEMU” , yo kumwoherereza buri kwezi, andi bakayatangaho umusanzu muri FDLR. Mu nama yabereye ahitwa ALOST mu Bubiligi tariki 03/07/2022, ikayoborwa na Placide Kayumba, Ingabire Victoire yafashe ijambo hifashishijwe “Zoom”, maze ashishikariza abayoboke ba FDU-Inkingi kongera amafaranga batanga, kuko “abasore bayakeneye cyane”. Abo basore yavugaga ni abarwanyi ba FDU/FDLR barimo n’abo IVU abeshya ko baburiwe irengero, kandi bari ku rugamba muri Kongo.
Ingabire Victoire n’abandi bagizi ba nabi ntibahisha ko bafite”ingabo” muri Kongo. Mu butumwa uwitwa Niyibizi Michel yanditse ku rubuga rwa watsapp ruhuriweho n’abayoboke ba FDU-Inkingi (hari tariki 15/08/2022, saa 13:28), yagize ati: “Abahutu aho bari hose ntawe ukwiye kuba ntibindeba, kuko ibibi bizaba ku mpunzi, by’umwihariko ku ngabo zacu ziri mu mashyamba ya Kongo, twese bizatugiraho ingaruka”. Izo “ngabo”nizo Ingabire Victoire yishingikirije, akigira indakoreka ?
Mu kiganiro na BBC, Ingabire Victoire yaravuze ati: “Gushimuta abantu ni icyaha kidasaza. Hari umunsi u Rwanda ruzaba ari igihugu kigendera ku mategeko, ababikora bazadusobanurira impamvu.” Kuvuga ngo” BAZADUSOBANURIRA”, byaba bisobanuye ko hari igihe Ingabire Victoire na FDU/FDLR ye bazaba aribo bayoboye uRwanda? Ikigaragara ni ko abirota, yishingingikirije izo mpehe ze zibuyera mu mashyamga ya Kongo.
Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta nyumgu, nta n’impamvu yo kurigisa abaturage. Ukekwaho icyaha arafatwa, akaburanishirizwa mu ruhame, cyamuhama akabona guhanwa nk’uko byagenze kuri Ingabire Victoire, yaba umwere akarekurwa. Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Amb. Johnson Busingye yasobanuye ko hari abantu bitwa ko baburiwe irengero, nyamara atari byo.
- Hari abajya mu mitwe y’iterabwoba, nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza z’abafatiwe muri ibyo bikorwa.
- Hari abava mu cyaro bakajya gushaka imibereho mu mijyi cyangwa ahandi kure y’iwabo, kandi ntibibaruze aho bimukiye.
- Hari abasohoka mu gihugu rwihishwa, barimo n’abanyabyaha.
- Hari n’abava mu miryango kubera amakimbirane, bagahinduka inzererezi hirya no hino mu gihugu cyangwa hanze yacyo, n’abandi n’abandi..
Mu by’ukuri rero, si uko Ingabire Victoire na Gahuzamiryango batazi ko ibi byiciro biriho, ahubwo babakusanyiriza nkana mu “batavuga rumwe na Leta bashimuswe”, hagamijwe gusa kwangiza isura y’Igihugu.
Ibi ni nabyo ibigarasha, abajenosideri n’abambari babo babeshya amahanga kugirango bibonere amaramuko. Icyakora ikinyoma ntigiho ku ntebe, amahanga yatangiye kumenya ibyihishe inyuma y’iyo ndirimbo. Urugero ni amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha uRwanda rudasiba gusinyana n’ibihugu binyuranye, kuko byizeye ubutabera bwarwo. Hari ndetse amasezerano yo kwakira abimukira bo mu Bwongereza icyo gihugu gifitanye n’uRwanda. Abavuzanduru barwanyije aya masezerano, ariko ntibazatinda kubona ko barushywa n’ubusa, wa mugani wa Thomas Nahimana usanga “kubwejagura”ntacyo bimaze.