• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Abaturage bo muri Somalia ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu barakajwe bikomeye n’imyitwarire y’abasirikari ba Uganda bari muri Somaliya, ngo kuko aho kubungabunga amahoro n’umutekano, bahohotera abasivili, badafite aho bahuriye n’igisirikari.

Iyo miryango irimo na Amnesty International na Human Right Watch(ubundi bisanzwe ihishira amakosa akomeye ya Uganda), yasabye Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe gukora iperereza mu buryo bwihuse, kandi abo basirikari ba Uganda bitwara kinyamaswa bagahanwa by’intangarugero.

Abatanze aya makuru bavuga ko kuwa kabiri w’iki cyumweru abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, biciye abaturage 7 ahitwa BELDAMIN
AMISOM ni umutwe w’ingabo z’amahaga zoherejwe n’Umuryango w’ Afrika Yunze Ubumwe, ngo zigarure umutekano wahungabanye cyane, kuva muw’2006, ubwo intagondwa za Al Shabaab zatangiraga ibikorwa by’iterabwoba, bigamije guhirika ubutegetsi bw’ i Mogadishiyo.

Nyamara kuva AMISOM yagera muri icyo gihugu, imyaka 14 irashize, ntibyabujije Al Shabaab gukomeza kwica abaturage, gusenya no gusahura.
Ingabo za Uganda zirashinjwa kwica abaturage muri Somaliya, mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, asaba mugenzi we wa Mozambike, Filipe Nyusi, ko n’abasirikari ba Uganda nabo bajya ‘’kubungabunga’’umutekano muri Mozambike!

Ibi perezida Museveni abivuze mu gihe Ingabo z’uRwanda zifatanyije n’iza Mozambike zamaze kwambura umutwe w’inyeshyama uduce twinshi dukomeye, harimo n’icyambu ca Mocimboa da Paria, mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu busabe bwa Perezida Museveni rero bwatunguye bunatanga abakurikiranira hafi ibyo muri Mozambike, bibaza icyo Museveni yari ategereje, igihe cyose Mozambike yamaze isaba gutabarwa, kugeza ubwo uRwanda rufashe iya mbere rukajya gufasha icyo gihugu guhashya inyeshyamba.

Abasesengura ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino muri Afrika bagize bati:’’Keretse niba Museveni asaba kujya guhohotera abaturage ba Mozambike nk’uko abasirikari be babikora muri Somaliya!’’

2021-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Editorial 04 Jun 2017
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Editorial 03 Oct 2021
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Editorial 15 Nov 2021
Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Editorial 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Playoffs, Patriots yatsinze APR BBC imibare iba myinshi ku makipe yombi anganya imikino 2-2
Uncategorized

Muri Playoffs, Patriots yatsinze APR BBC imibare iba myinshi ku makipe yombi anganya imikino 2-2

Editorial 19 Sep 2024
FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23
Mu Mahanga

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Editorial 29 May 2018
Perezida Pierre Nkurunziza arakekwaho kuba inyuma y’igurishwa ry’abana b’abakobwa muri Asia
ITOHOZA

Perezida Pierre Nkurunziza arakekwaho kuba inyuma y’igurishwa ry’abana b’abakobwa muri Asia

Editorial 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru