Nyuma y’uko Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rihaye Perezida Jacob Zuma amasaha 48 ngo abe yeguye, abatari bake bakomeje gutegerezanya amatsiko icyo aza kubivuga.
Ku wa Kabiri nibwo umwe mu bayobozi ba ANC yatangaje ko Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo gukura Zuma ku butegetsi, ibi bikaba byaragezweho nyuma y’umwiherero wamaze amasaha 13.
Zuma wagiye ku butegetsi mu 2009, yagiye ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo na ruswa ndetse inshuro nyinshi abaturage n’abandi batavuga rumwe na leta bakoze imyigaragambyo bamusaba kwegura.
Nubwo yagiye akomeza kubabera ibamba ariko inkundura yo kumweguza yafashe indi ntera mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo Cyril Ramaphosa usanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, atorewe kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka rya ANC.
Umunyabanga Mukuru wa ANC, Ace Magashule yavuze ko Komite Nyobozi, NEC yemeje ko kweguza Zuma bikwiye gukorwa mu buryo bwihuse kuko byagaragaye ko igihugu gikeneye kubakira ku cyizere gishya cyaje nyuma y’itorwa rya Ramaphosa nk’umuyobozi wa ANC.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Magashule yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo hategereje igisubizo cya Zuma, nubwo nta gihe ntarengwa yahawe.
Ati “Iyo duhamagaye intumwa zacu, tuba twiteze ko intumwa zacu zikora ibyo zisabwe.”
ANC isabye Zuma kwegura, mu gihe abatavuga rumwe na leta batahwemye kugaragaza ko adakwiye kuyobora igihugu, aho ishyaka Democratic Alliance n’andi mashyaka yajyanye ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko asaba ko batora umwanzuro wo kumukuraho icyizere.
Zuma ashinjwa ibyaha bya ruswa, gukoresha umutungo wa leta mu kubaka inzu ye bwite, umubano n’umuryango w’abacuruzi b’abahinde bitwa Gupta bifashisha amafaranga mu gutuma ibyemezo bya guverinoma bibogama.
Nubwo nta tegeko na rimwe ritegeka Zuma kwemera icyifuzo cy’ishyaka rye, kutumva ubusabe bwa ANC bishobora gutuma rihagarika kumushyigikira, ububasha bwo kumweguza bukajya mu maboko y’Inteko Ishinga Amategeko.
Igihe yaramuka yemeye kwegura, Itegeko Nshinga riteganya ko na guverinoma yose ivaho, Perezida w’Inteko akaba ari we uyobora by’abateganyo mu gihe hari gutegurwa itora rya perezida mushya.