• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Ubwanditsi 01 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu bashya iheruka kumvikana nabo ndetse kuri uyu munsi bakaba bashyize umukono ku masezerano.

Nk’uko bigaragara mu mafoto ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yashyize ahagaragara ni uko rutahizamu Ishimwe Kevin wahoze muri iyi kipe ayigarutsemo nyuma yo gutandukana na Kiyovu SC, undi ni Bukuru Christophe nawe wahoze muri iyi kipe ukongeraho rutahizamu Mael Dindjeke.

Ishimwe Kevin ukina ku ruhande asatira agarutse mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho yayivuyemo anyura mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, no muri APR FC yavuye asezerewe ndetse yerekeza muri Kiyovu SC mu ntangiriro z’uyu mwaka, gusa uyu ntabwo yatinzemo kuko mu minsi ishize yatandukanye n’ikipe yambara icyatsi n’umweru akaba yerekeje muri Rayon Sports gutyo.

Kuri Bukuru Christophe nawe wahoze muri Rayon Sports akaba akina mu kibuga hagati, nyuma yo gutandukana na Gikundiro byavuzwe ko agiye kujya muri Bugesera FC ariko birangira yerekeje muri APR FC naho atasoje amasezerano ye birangira atandukanye n’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kuri Rutahizamu Mael Dindjeke ukomoka mu gihugu cya Cameroon aje muri Gikundiro nyuma yo ku nyura mu makipe atandukanye arimo PWD Bamenda ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu cya Cameroon, kuri ubu uyu mukinnyi afite imyaka 23 y’amavuko.

Aba bakinnyi batatu bashya b’ikipe ya Rayon Sports binjiye muri Gikundiro aho bitegura gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ni imikino izakinwa guhera ku itariki ya 12 Gashyantare 2022.

Rutahizamu Ishimwe Kevin,Mael Dindjeke ndetse na Bukuru Christophe ni abakinnyi baje kandi biyongera ku mukinnyi hagati mu kibuga ariwe Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.

2022-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025
Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Ubwanditsi 20 May 2019
Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Ubwanditsi 28 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru