Paul Kagame umuyobozi mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi yavuze ko abanyamuryango batatiye amahame yawo byabaviriyemo ibibazo kuko abenshi bahindutse ibikoresho, ababakoresheje barangije barabajugunya.
Yabitangaje ku isabukuru y’umuryango FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017, wizihirijwe ku cyicaro cya FPR giherereye i Rusororo.
Yavuze ko umuryango wa FPR-Inkotanyi washinzwe kugira ngo uhe Abanyarwanda ubumwe n’umurongo uganisha ku hazaza habereye abatuye u Rwanda.
Yavuze ko FPR yashakaga guha Abanyarwanda agaciro n’umutekano bari bambuwe, ariko bamwe mu baharaniye ko bigerwaho ntibakomeza uwo murongo ahubwo bashyira inyungu zabo imbere y’inyungu rusange z’abo baharaniye kubohora.
Yagize ati “Abo banyamuryango bagiye batatira ayo mahame y’umuryango bagashyira inyungu zabo bwite imbere y’inyungu z’Abanyarwanda bose cyangwa imbere y’iz’umuryango FPR-Inkotanyi, icyo gihe bishyize mu ntege nke mu maso y’abo banyamahanga.”
Kagame yavuze ko ibyo biha urwaho umuntu wananiwe kurwanya Abanyarwanda aturutse hanze, bikamworohera kuko ahera kuri abo bari mu muryango akabakoresha mu nyungu ze.
Yavuze ko ikibabaje ari uko nabo iyo icyo bakoreshwa kirangiye bajugunywa bagasigara babayeho bicuza.
Ati “Bababwira ko nibagerageza kujya muri iyo nzira, bazababa iruhande bakabafasha (…), uva hano barakugize igitangaza nawe ari ko wabyumvaga ndetse ushaka kuba umuyobozi w’igihugu, byananirana ugashimishwa n’uko bagutwaye iwabo uri umurinzi kuri banki cyangwa kuri kiyosike cyangwa wirirwa uterura amakarito ya caguwa.”
Yavuze ko ariko abaturage b’u Rwanda bareba kandi ari bo bahitamo uvuga ukuri n’utakuvuga.
Yibukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko imyaka 30 uyu muryango umaze ari umusingi ukomeye kuko hari ibintu byinshi u Rwanda rumaze gukora. Yavuze ko ariko imyaka 30 yibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko ubuzima bwabo atari ho bugarukira.