Inkuru dukesha Congotimes iravuga ko kuva mu byumweru bitatu bishize abarwanyi ba FDLR batangije ibikorwa by’iterabwoba, abantu barenga 10 barishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 06 Mutarama 2016 ahitwa Miriki muri Teritwari ya Lubero iherereye muri Kivu ya Ruguru ho mu burasirazuba bwa Congo.
Iki gikorwa bivugwa ko cyakozwe n’umutwe wa FDLR mu rwego rwo kwihorera nyuma y’imirwano yayihuje n’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai wiyise Kyaghanda Yira. Nk’uko byari bisanzwe ku mutwe w’inyeshyamba z’Abagande wa ADF muri Beni. Aba ngo bashimuta abaturage, bagasahura imyaka yabo ndetse bakanacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuva mu 1994, Let aya Congo yananiwe igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kurandura uyu mutwe ugizwe n’abantu ubutegetsi bw’u Rwanda budasiba kuvuga ko bagizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wari wasabye ngo uyu mutwe urandurwa hakoreshejwe ingufu bikaba ntacyo byatanze.
Mu bwishongozi bwinshi bugamije gukomeretsa u Rwanda, Abategetsi muri Leta ya Congo- Kinshasa bavuga ko ariyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose ubutegetsi bw’u Rwanda bukicara ku meza amwe n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yaba iya gisirikare cyangwa iya politiki harimo na FDLR nk’uko ngo Congo yabihatiwe igashyikirana n’imitwe yose yayirwanyaga nka RCD-Goma, CNDP ya Nkunda, CNDP ya Ntaganda na M23.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ariko iby’ iyi nkuru ya Congotimes, ivuga ntashingiro bifite kuko ubutabera mpuzamahanga budahatira perezida Kagame kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, cyane ko mu masezerano ya Addis Abeba yashyizweho umukono n’ibihugu 10 bishakira amahoro uburasirazuba bwa Congo nta ngingo ihatira u Rwanda gushyikirana n’umutwe wa FDLR irimo.
Nubwo bivugwa gutyo, nta kintu na kimwe giteganya ibiganiro hagati ya FDLR n’u Rwanda. Aha ariko ngo niho bamwe bavuga ibi bahera bibaza ukuntu uburasirazuba bwa Congo buzatekana hatabonetse igisubizo ku kibazo cya FDLR, nkuko iyi nkuru ibivuga. Ngo ibiganiro bya politiki bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byo nta gisubizo bitanga ku kibazo cya FDLR.
Iyi nkuru rero ivuga ko hagomba kuba ibiganiro hagati y’Abanyarwanda kuko ngo inzira ya gisirikare yagaragaje ko ifite aho igarukira, kuko ngo iyo bitaba ibyo FDLR iba itakiriho.
FDLR
Urugero rwatanzwe ni ukuba mu 2009 ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zarifatanyije zigahiga abarwanyi b’uyu mutwe ariko ntizibashe kuwurandura.
Umwanditsi wacu