• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016 Mu Mahanga

Tariki ya 14 Nyakanga 1991- Tariki ya 14 Nyakanga 2016, imyaka 25, irashize Ishyaka ryo kwishyira ukuzana kwa buri muntu PL, rishinzwe. PL, ni ishyaka ryakozwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuko aba PL, benshi bishwe muri Jenoside harimo n’abashinze iri shyaka nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andreya, Kayiranga Charles n’abandi…

Nyuma ya Jenoside PL, yafashije igihugu kwiyubaka kuko yabonye imyanya muri Guverinoma no munteko ishinga amategeko, PL, kandi yagize uruhare muri zanama zo murugwiro harimo gutanga ibitekerezo kuri vision 2020, no kwiga amahame remezo igihugu cyagombaga kugenderaho.

Mu ntangiriro za 2015, Mitali Protais wari umuyobozi mukuru w’ishyaka PL akaba n’ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yavuzweho kunyereza umutungo wa PL ndetse arahunga, ubuyobozi bw’iryo shyaka butangaza ko iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zari ku mutwe wa Mitali ndetse wanasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka rye ku bijyanye n’ayo mafaranga.

Abanyamakuru babajije ubuyobozi bwa PL, aho iryo perereza rigeze n’impamvu icyo kirego kitaburanishwa, mu kiganiro bagiranye ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, ubwo hari huzuye neza imyaka 25 ishize PL ishinzwe.

Donathile Mukabalisa wasimbuye Mitali ku buyobozi bw’agateganyo bwa PL,usanzwe ari na visi Perezida wa mbere waryo, yagaragaje aho ibintu bigeze.

Yagize ati “ Kubera ko atari twebwe dukora iperereza inzego zibishinzwe zirimo kubikora kandi iyo ibintu biri mu iperereza bitari byagera mu rukiko biba bikiri ibanga.”

Ibyo bibazo ariko ngo ntibigomba no gutesha igihe iryo shyaka k’uko Mukabalisa yakomeje abisobanura.

Ati “Niba hari ibibazo byabaye nta nubwo bigomba kudutinza, ntitukibitaho n’umwanya rwose, ahubwo turimo gushyira ingufu kuri ejo hazaza h’ishyaka n’uyu munsi.Ntabwo ibyo ngibyo ari byo bikwiye kudutinza[…] buriya Imana yaduhaye amaso ari imbere kugira ngo tujye tureba imbere, iyo iza kuduha amaso inyuma twari kujya dutinda cyane ku by’inyuma.”

Abayoboke ba PL kandi bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo.

Ati “Twiyemeje gukora nk’ishyaka, twiyemeje gukomeza gushyira imbere ubumwe, gukorera hamwe kugira ngo dukomeze gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere.”

Nyuma y’aho Mitali ahunze, ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije Polisi mpuzamahanga(Interpol) impapuro zo kumuta muri yombi, bisobanura ko yafatirwa muri kimwe mu bihugu 190 bigize uyu muryango.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ubutabera bushakisha Mitali kubera ko ishyaka yahozemo rimushinja kuritwarira amafaranga.

Ishyaka PL,rizizihiza isabukuru y’imyaka 25, rivutse uyu muhango ukazaba kuya 31 Nyakanga 2016, aho biteganijwe ko hazaba na congre y’ishyaka yo gutora Perezida mushya uzasimbura Mitali Protais.

-3283.jpg

Donathile Mukabalisa Visi -Perezida wa mbere wa PL na Byabarumwanzi Francois Visi Perezida wa kabiri wa PL.

Umwanditsi wacu

2016-07-16
Editorial

IZINDI NKURU

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Editorial 04 Dec 2017
Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Editorial 03 Oct 2016
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda
Amakuru

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025
Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside
Mu Mahanga

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Editorial 12 Apr 2016
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”
HIRYA NO HINO

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Editorial 15 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru