Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku birego by’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi, uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) muri imwe mu nzu yabo y’ibanga muri Kampala.
Gatsinzi akaba yaratawe muri yombi ubwo yari i Kampala kuwa 09 akuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers riri ahitwa Ntinda.
Amakuru ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabashije kubona, avuga ko Gatsinzi yabanje kuzengurukwa n’abayobozi b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa muri Uganda ari bo; Rugema Kayumba n’uwitwa Mukombozi mbere yo kumutwara.
Umwe mu mpunzi z’Abanyarwanda muri kampala wabonye uko byagenze agira ati: “Twabonye Gatsinzi kuri Capital Shoppers adukurikira. Buri kanya yari kuri telephone. Ubwo yasohokaga mu nyubako, Mukombozi na Rugema bamwinjije ku ngufu mu modoka yari itegereje”
Uyu yakomeje agira ati: “Turi impunzi z’Abanyarwanda zirwanira uburenganzira bwacu”.
Abajijwe impamvu batashyikirije Gatsinzi polisi, uyu munyarwanda yasubije agira ati: “Ntabwo twizera Igipolisi cya Uganda kubera ko giherutse kugira uruhare mu gucyura binyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda.”
Muri iki Cyumweru dusoza nibwo Gatsinzi yaje kugezwa ku mupaka wa gatuna aho yakuwe ajyanwa I Kigali.
Gatsinzi avuga ko yapfutswe mu maso, akajya akubitwa, akamburwa imyenda akarazwa hasi ahantu hari ubukonje bukabije ku buryo yumvaga ategereje urupfu.
Gatsinzi mu kiganiro yagiranye na The New Times akaba yarongeyeho ko kimwe mu bintu yabazwagaho harimo gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutaha mu gihugu cyazo.
Abayobozi bavuganye na Chimpreports bavuga ko Gatsinzi yakekwagaho kuba mu bikorwa byo kujujubya impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.
Uyu Gatsinzi bivugwa ko yahoze ahagarariye FPR muri Mbarara mu myaka ya za 90, yanashinjwaga ibikorwa by’ubutasi no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda.
Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku iyicarubozo gatsinzi avuga ko yakorewe, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yasubije ko hari uburyo iki kibazo kizasubizwa.
Naho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya, akomeza gushimangira ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ukimeze neza nubwo Abanyarwanda baba muri Uganda bamaze iminsi batabwa muri yombi.
Ati: “Imibanire yacu irenze ibi bintu”
Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwari rwandikiye Uganda inyandiko yamagana itabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda muri iki gihugu ndetse runasaba ibisobanuro ku kuba RNC irimo kwiyegereza impunzi z’Abanyarwanda ishaka kuzitoza igisirikare.
Mugoya akaba agira ati: “Turi gusaba abayobozi bireba gusubiza kuri ibi bibazo nyuma tuzohereza igisubizo.”