Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwashyikirijwe na Polisi y’Igihugu dosiye ikubiyemo ibiregwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we, ko buri kuyisesengura mbere yo gufata umwanzuro wo kuyiregera mu nkiko.
Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 bafungirwa kuri Sitasiyo ya Remera.
Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara
Mu kiganiro Umuvuguzi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru, yavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo Polisi yatanze dosiye y’ibyaha bashinjwa.
Ati “Twayakiriye ku wa Gatanu. Dufite iminsi itanu yo gusesengura dosiye kugira ngo turebe ibyemezo dufata bijyanye no kuyiregera; ubwo nituyiregera muzabimenya ariko twarayakiriye, tuzareba ibikubiyemo hanyuma dufate umwanzuro. Turacyakora akazi kacu kajyanye no gusesengura.”
Nkusi yasobanuye ko iyi minsi itanu ubushinjacyaha buhabwa n’itegeko ibarwa guhera umunsi bwashyikiririjwe dosiye kandi inakubiyemo iminsi y’impera z’icyumweru [Weekend].
Umuvuguzi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin