Abofosiye bakuru mu gipolisi cya Uganda 10 bazwiho kutavuga rumwe na Gen. Kale Kayihura ubwo yayoboraga uru rwego bahawe amasezerano mashya.
Gen Kayihura ubwo yari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari yarasabye ko benshi muri aba bapolisi batahabwa andi masezerano kuko ari bo bari ba nyirabayazana b’akaduruvayo n’ibibazo byari muri polisi muri icyo gihe.
Muri aba bofisiye harimo AIGP Asan Kasingye, AIGP Fred Yiga, AIGP Edward Ochom, AIGP Andrew Sorowen, AIGP Twinomujuni, AIGP Isabirye, AIGP Stephen Kasiima, AIGP Mugyenyi, AIGP Abasi Byakagaba, AIGP Grace Turyagumanawe.
Ikinyamakuru Spyreports dukesha iyi nkuru kivuga ko umuntu wacyo wa hafi yahishuye ko amasezerano y’aba bapolisi yarangiye muri Kamena 2018 ariko kugeza ubu bakaba bari bakiri mu kazi.
Gen Kayihura by’umwihariko yari yarasabye ko AIGP Edward Ochom yasezererwa kuko ngo ntacyo yari ashoboye.
Iki kinyamakuru gitangaza ko icyemezo cya Gen Kayihura cyanyuze mu matwi y’Uyobora Polisi ya Uganda muri iki gihe, IGP Martin Okoth Ochola uzwi nka OMO ariko ko yihanangirije bagenzi be abasaba kugira icyo bakora ngo berekane ko bari bakwiye andi masezerano.
Ibi ni nabyo aba bombi bemereye imbere ya Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odong bituma asaba Perezida Museveni kuba yaha aba bofisiye andi masezerano.
N’ubwo aba abatacanaga uwaka na Gen Kayihura bahawe andi masezerano, Perezida Museveni yategetse IGP Ochola kubahindurira imirimo bose.
Biravugwa ko Perezida Museveni azakomeza gutanga amategeko mu guhindura aba bayobozi bakuru mu gipolisi mu rwego rw’imikorere myiza.