• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Ubwanditsi 16 Jan 2019 Mu Mahanga

Abofosiye bakuru mu gipolisi cya Uganda 10 bazwiho kutavuga rumwe na Gen. Kale Kayihura ubwo yayoboraga uru rwego bahawe amasezerano mashya.

Gen Kayihura ubwo yari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari yarasabye ko benshi muri aba bapolisi batahabwa andi masezerano kuko ari bo bari ba nyirabayazana b’akaduruvayo n’ibibazo byari muri polisi muri icyo gihe.

Muri aba bofisiye harimo AIGP Asan Kasingye, AIGP Fred Yiga, AIGP Edward Ochom, AIGP Andrew Sorowen, AIGP Twinomujuni, AIGP Isabirye, AIGP Stephen Kasiima, AIGP Mugyenyi, AIGP Abasi Byakagaba, AIGP Grace Turyagumanawe.

Ikinyamakuru Spyreports dukesha iyi nkuru kivuga ko umuntu wacyo wa hafi yahishuye ko amasezerano y’aba bapolisi yarangiye muri Kamena 2018 ariko kugeza ubu bakaba bari bakiri mu kazi.

Gen Kayihura by’umwihariko yari yarasabye ko AIGP Edward Ochom yasezererwa kuko ngo ntacyo yari ashoboye.

Iki kinyamakuru gitangaza ko icyemezo cya Gen Kayihura cyanyuze mu matwi y’Uyobora Polisi ya Uganda muri iki gihe, IGP Martin Okoth Ochola uzwi nka OMO ariko ko yihanangirije bagenzi be abasaba kugira icyo bakora ngo berekane ko bari bakwiye andi masezerano.

Ibi ni nabyo aba bombi bemereye imbere ya Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odong bituma asaba Perezida Museveni kuba yaha aba bofisiye andi masezerano.

N’ubwo aba abatacanaga uwaka na Gen Kayihura bahawe andi masezerano, Perezida Museveni yategetse IGP Ochola kubahindurira imirimo bose.

Biravugwa ko Perezida Museveni azakomeza gutanga amategeko mu guhindura aba bayobozi bakuru mu gipolisi mu rwego rw’imikorere myiza.

Benshi muri aba bahawe amasezerano mashya barimo SSP Apollo Kateba, SSP Edgar Nyabongo na SP Alex Mugizi bose bagiye bashinjwa kwijandika mu bikorwa byo kunyanganya ubutaka nk’uko Komisiyo Ishinzwe kurwanya iki kibazo iyobowe na Catherine  Bamugemereire yabishyize ahagaragara.

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2023
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu
Amakuru

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Ubwanditsi 20 Dec 2020
Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho
Mu Mahanga

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Ubwanditsi 19 Jan 2017
Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru